• Amakuru / MU-RWANDA


Mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 na 45 y'amavuko, yasanzwe muri piscine (ubwogero) ya Hoteli Urubuto yahoze yitwa Deyenu yapfuye.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Gakenkeri A, mu Kagari ka Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y'Amajyepfo, ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 15 Mutarama 2026.

Bikekwa ko uwo mugabo yaba yari yaje muri Hoteli nk’umukiriya, abaturage batabaye bageze muri piscine yamaze gushiramo umwuka, bahita batabaza inzego zitandukanye zirimo Polisi n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB).

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yemeje aya makuru, avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe kwa muganga kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Yagize ati:"Ni byo koko ni amakuru yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane ko hari umuntu babonye areremba hejuru y´amazi muri piscine ya Hotel Urubuto, ubwo abaturage badutabazaga, Police na RIB bihutiye kuhagera.

Ubwo bahageraga basanze ari umugabo uri mu kigero cy´imyaka 40-45 bikekwa ko yari yaje nk'umukiriya wiyi hoteli wari warohamye muri aya mazi. Twihutiye kumukuramo ubu umurambo wahise woherezwa ku Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma."

CIP Kamanzi yakomeje agira inama abantu bafite amahoteli n'ahantu hakorerwa ibikorwa by'imyidagaduro ko bakwiye kuba bafite umuntu ufasha abakiriya baje babagana kandi akaba azi ibyo abigisha ndetse bakirinda uburangare kuko umubiri ushobora gutungura uri mu mazi n’ahandi hamushyira mu kaga bikaba byateza impanuka.

Ati:"Abantu bafite ibikorwa bya siporo bagomba kugira abantu bashinzwe kwita ku babagana kandi bakaba bafite ubumenyi ku bikorerwa aho, kuko mu gihe habaye uburangare hagenda ubuzima bw´abantu. Ibyo rero natwe ntabwo tuzabyihanganira kuko akazi kacu ni ukubungabunga ubuzima n'umutekano by'Abanyarwanda."

Ku rundi ruhande ariko hari amakuru avuga ko  nyakwigendera ashobora kuba yari ashinzwe umutekano kuri iyi hoteli yaguyemo, akaba yagiye koga bivugwa ko yari ashoje akazi ariko ngo ntabwo yari azi koga.

Iyo Piscine ya Hoteli yaguyemo yabaye ifunzwe by’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane nyir'izina icyaba cyihise inyuma y’uru rwa nyakwigendera.

Kugeza ubu hamaze gufatwa abayobozi ba Hoteli Urubuto kugira ngo hakorwe iperereza, banaryozwe uburangare bashinjwa kugira kuko baretse uwo mugabo akinjira muri Piscine nta wundi umuri hafi ngo amufashe.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments