Urukiko rw’Ikirenga rwategetse ko ikirego cyatanzwe na Ingabire Victoire Umuhoza agaragaza ko ingingo ya 106 y’itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha inyuranye n’ibiteganywa na zimwe mu ngingo z’Itegeko Nshinga cyakirwa kikazasuzumwa.
“Umunyapolitiki”
Ingabire Victoire Umuhoza, yatanze ikirego agaragaza ko ingingo 106 yerekeye
imiburanirishirize y’imanza nshinjabyaha itandukanye n’ibiteganywa n’Itegeko
Nshinga mu ngingo zirimo iya 29 agace ka b, 61 n’izindi, asaba ko yakurwaho.
Iyo ngingo igaragaza ko iyo urukiko rusanze hari impamvu zatuma
hakekwa abandi bantu kuba barabaye abafatanyacyaha cyangwa se ari ibyitso
by’ukurikiranyweho icyaha, rubahamagaza kugira ngo bagire ibisobanuro batanga
muri urwo rubanza.
Ikomeza yerekana ko iyo urukiko rumaze kubaza abahamagawe mu
rubanza, rugasanga nta bimenyetso bituma bakekwaho icyaha, rufata icyemezo cyo
gukomeza iburanisha batongeye guhamagarwa.
Iyo rusanze ibisobanuro batanze bidahagije kandi urukiko
rugasanga hari ibimenyetso bibashinja icyaha, rutegeka Ubushinjacyaha gukora
iperereza buhereye ku byagaragajwe mu iburanisha.
Ingabire yatanze icyo kirego bishingiye ku rubanza
Ubushinjacyaha buregamo Sibomana Sylvain na bagenzi be mu Rukiko Rukuru, aho
Umucamanza yamuhamagayemo agatanga ibisobanuro byaje no gutuma rutegeka
Ubushinjacyaha kumukoraho iperereza ryatumye afungwa.
Urukiko rw’Ikirenga rwabanje kwemeza ingingo y’uko Ingabire
Victoire Umuhoza afite inyungu zo kurega kuko ibiteganywa n’ingingo ya 106
byamugizeho ingaruka ku giti cye kandi bikaba byazigira no ku muntu uwo ari
wese.
Uhagarariye Intumwa Nkuru ya Leta yagaragaje ko uru rubanza
rutasuzumwa kuko hari urundi rubanza rw’uwitwa Mutebwa Alphred rwasuzumye ku
ngingo isa n’iyo yari iya 121 kandi ko yaje no guhindurwa biturutse kuri rwo.
Yavuze ko hari ubwo Ubushinjacyaha bushobora kubura ibimenyetso
kubera uri kurikorwaho yahishiriwe ariko bikagaragara mu rukiko.
Uyu munyamategeko ko nubwo Umucamanza ategeka Ubushinjacyaha
gukora iperereza ariko atagena ibiva mu iperereza kandi ko iyo bigaragaye ko
nta bimenyetso bigize ibyaha urubanza rukomeza.
Abahagarariye intumwa ya Leta bagaragaje ko hari ihame rya Res
Judicata risobanura ko urubanza rwamaze kurangira neza kandi bikozwe n’urukiko
rubifitiye ububasha, rutongera kuburanishwa ku nshuro ya kabiri hagati y’abantu
bamwe ku kibazo kimwe.
Ingabire Victoire yerekanye ko kuba itegeko ritegeka
Ubushinjacyaha gukora iperereza bigaragaza ko nibivamo biba byamaze gufatwaho
icyemezo.
Yavuze ko nubwo Urukiko rwari rwarafashe icyemezo mu rubanza rwa
Mutebwa ariko uburyo bushya ingingo yanditswemo bunyuranyije n’Itegeko Nshinga.
Urukiko rwavuze ko hakurikijwe ibitekerezo by’abahanga mu
Bufaransa barimo n’abarimu muri Kaminuza bigisha amategeko, bavuga ko ihame rya
Res Judicata, iyo haregwa ingingo harebwa igitekerezo gikubiye mu itegeko
riregerwa.
Rwagaragaje ko iryo hame ridakuraho ko rwagira ibyo rugorora
cyangwa ruhindura.
Rushingiye kuri ibyo bitekerezo kandi rwavuze ko ihame rya Res
Judicata ritubahirizwa ku itegeko ryanditswe bushya, bivuze ko ryongera kuregerwa,
nk’uko byakozwe n’Urukiko rw’Ikirenga rwo mu Buhinde.
Ibyo kandi ngo bikorwa hagamijwe kumenya niba umushingamategeko
yarubahirije icyemezo cy’urukiko ku ngingo yari yararegewe mu kuvugurura
itegeko.
Urukiko rw’Ikirenga rwagaragaje ko ubwo itegeko rigenga
imiburanishirize y’imanza nshinjabyaha ryavugururwaga, hitawe ku cyemezo
cy’Urukiko ariko iyo ngingo igumana igitekerezo cy’uko Urukiko rushobora
gutumira abantu mu rukiko nubwo ryahinduye uburyo bikorwamo.
Urukiko rusanga hari ibintu byahindutse muri iryo tegeko, rikaba
ryarashyizemo ibitekerezo bishya ari na byo biregerwa mu rubanza rwa Ingabire
Victoire Umuhoza.
Urukiko rw’Ikirenga rusanga ikirego cyatanzwe na Ingabire
Umuhoza Victoire gikwiye kwakirwa kugira ngo gisuzumwe.
Rwategetse ko iburanisha rizasubukurwa ku wa 4 Werurwe 2026.
Ibi bisobanuye ko urubanza rwa bamwe mu bahoze ari
abarwanashyaka ba DALFA Umurinzi barangajwe imbere na Sibomana Sylvain mu
Rukiko Rukuru, ruzakomeza nyuma y’uko uru rwa Ingabire Victoire rufashweho
icyemezo n’Urukiko rw’Ikirenga.