Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko Guverinoma yashyize imbaraga mu gukangurira Abanyarwanda kurushaho kwimakaza umuco w’isuku n’isukura ahantu hose, ariko by’umwihariko imbaraga zikongerwa mu kuyimakaza ku mashuri.
Minisitiri w’Uburezi Joseph Nsengimana,
ashimangira ko ubu imbaraga zashyizwe mu gutoza Abanyarwanda umuco w’isuku
n’isukura haherewe ku mashuri, kuko ari ho hahurira umubare munini.
Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya
12 Mutarama 2025, ubwo yatangizaga ku mugaragaro ubukangurambaga bwo kwimakaza
isuku mu mashuri bwiswe “FresheriKuIshuri”, buteganyijwe kugera mu Gihugu hose
muri iki gihembwe cya kabiri cy’amashuri.
Mu Mujyi wa Kigali, ubu bukangurambaga
bwatangirijwe mu Karere ka Kicukiro, ku Rwunge rw’Amashuri (GS) rwa Karembure,
aho abayobozi, abarimu n’abanyeshuri bifatanyije mu muganda wo gukora isuku.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko kwimakaza
isuku mu mashuri bishamikiye kuri gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda yo guteza
imbere isuku mu gihugu, yatangajwe mu mwaka ushize wa 2025.
Yahamije ko iyo gahunda ikomeje
gushyirwamo imbaraga binyuze mu mashuri, aho habarizwa Abanyarwanda benshi
cyane cyane urubyiruko.
Ati: “Igice cya gatatu cy’abaturarwanda
bari mu ishuri ni ngombwa rero ko tugera mu mashuri kugira ngo isuku ibe umuco
karande mu Banyarwanda bose.”
Yunzemo ati: “Twashyizeho iyi gahunda
kugira ngo abanyeshuri bakigaruka gutangira igihembwe cya kabiri batangira
babyiteho, ari amashuri, abayobozi b’amashuri n’abarimu ndetse n’ababyeyi
bimaze isuku.”
Minisitiri w’Uburezi Nsengimana, yavuze
ko Minisiteri ayoboye izakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya
FresheriKuIshuri kugira ngo yubahirizwe mu mashuri yose yo mu gihugu.
Ati: “Ntabwo ari igikorwa cy’umunsi umwe
ni gahunda izaramba kugira ngo ibe umuco mu Banyarwanda bose.”
MINEDUC yasabye ababyeyi kugira uruhare
rufatika mu isuku y’abanyeshuri, haba ku myambaro no mu bindi bikorwa bya buri
munsi, kugira ngo isuku igaragarire hose.
Minisitiri Nsengimana ati: “Iyo udafite
isuku uranarwara, ntujye ku ishuri bityo ntiwige neza ugatsindwa.”
Umuyobozi w’Ishuri rya GS Karembure,
ryigamo abanyeshuri 2,460, Sr Uwimbabazi Edithe, yavuze ko kuba Guverinoma
yatangije ubu bukangurambaga ari iby’agaciro gakomeye kuko biteza imbere
imibereho myiza n’imyigire iboneye.
Akomeza ahamya ko bazakomeza kubushyira
mu bikorwa no kubutoza abanyeshuri kugira ngo babikomeze no mu miryango yabo.
Yagize ati: “Ni isuku muri byose ku
myambaro, abana aho barira. Twagerageza ubu tugiye gukomeza kwimakaza isuku mu
buryo bwisumbuyeho.”
Yongeyeho ko kubera ubwinshi
bw’abanyeshuri, bagiye gukomeza gushyira imbaraga mu isuku by’umwihariko iyo mu
bwiherero, hongerwa n’imiti ikoreshwa ndetse n’abakozi bashinzwe isuku.
Manirakiza Fabrice, wiga mu mwaka wa
Gatatu ku ishuri rya Karembure, yavuze ko gutangiza ubu bukangurambaga ari
byiza cyane kuko ubusanzwe ku ishuri nta munsi uhoraho wahariwe umuganda
rusange.
Yagize ati: “Nta munsi uhoraho wo gukora
isuku. Tugiye gushyira imbaraga zishoboka mu gufasha abanyeshuri bato kugira
isuku inoge kurushaho.”
Iyi gahunda yanitabiriwe n’abandi
bayobozi barimo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana
Consolée, mu Karere ka Musanze.
Yanabereye no mu Karere ka Bugesera, aho
yitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette,
ndetse no mu tundi Turere turimo Rubavu, Rusizi, Nyagatare na Karongi biyoborwa
n’abandi bayobozi.