Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC), Mutesi Scovia, yagaragarije inzego zitandukanye ko Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), yatereranye umuryango biciye mu bakoresha imbuga nkoranyambaga baworeka.
Ibi yabitangarije inzego zitandukanye zirimo abagize Inteko Ishinga Amategeko, abayobozi mu nzego za Leta, sosiyete sivile n’urubyiruko bahuriye mu biganiro bigamije kubaka umuryango utekanye utegura abayobozi b’ejo hazaza, ku wa Kabiri, tariki ya 30 Ukuboza 2025.
Mutesi Scovia yavuze ko mu bishobora kuzahaza umuryango hashobora kuzamo n’itangazamakuru ridakora neza, ariko avuga ko iyo hari ibikorwa cyangwa imvugo bigaragara mu ruhame, bikoreshwa n’itangazamakuru hagati y’abanyamakuru, hari uko RMC ibigenzura.
Yagize ati:"Ariko hari n’abo duturanye bakoresha imbuga nkoranyambaga, urwego rw’itangazamakuru rudashobora kugenzura. Dutegereza ko andi mategeko y’ibindi bigo agomba kuza kubareba, ibyo bigatuma abaturage batabasha gutandukanya umunyamakuru n’uwicaye mu rugo agatanga igitekerezo. Rimwe abikora atabizi cyangwa se akabikora mu buryo yumva ashaka kubikoramo, tugategereza igihe RIB izazira."
Yakomeje agaragaza ko hari imuvugo zidafite agaciro, zitarimo ubumuntu zikoreshwa na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga inzego zose zikarebera kandi izo mvugo zisenya umuryango.
Ati:"Hari igihe twigeze kuvuga ko Minisiteri y’Umuryango yatereranye umuryango biciye mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, kuko guhera ku wa Mbere umuntu akora ibintu ubona byangiza umuryango, imvugo akoresha zidafite agaciro mu Kinyarwanda n’ubumuntu, inzego zose zibirebera."
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yavuze ko habayeho umwanya wo kuganiriza bene abo banyamakuru, ariko ko hageze ngo abakora ibyo bajye babihanirwa.
Yagize ati:"Habayeho umwanya wo kubaganiriza dufatanyije na RIB, tubereka amakosa bakora. Ubu ndatekereza ko hageze igihe cy’ibihano; abakora ibikorwa nk’ibyo bisenya umuryango bakwiye kubihanirwa, kuko ari ibyaha baba bakora."
Umuyobozi RMC, yagaragaje ibi mu gihe mu minsi ishize MIGEPROF, yashinje itangazamakuru kwibanda ku nkuru za byacitse zisenya umuryango aho kwibanda ku nkuru ziwubaka.
Mu kiganiro na RBA, icyo gihe Minisitiri wa MIGEPROF, yashimangiye ko ibikorwa bibi bigaragara mu miryango itabanye neza iyo bivuzwe kenshi mu itangazamakuru bituma indi miryango yari ifite igaruriro igumuka.
Yavuze ko abantu bakora ibidasanzwe ahanini baba bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, akanenga itangazamakuru ryibanda ku nkuru za byacitse bitwaje ko ari zo zibongerera abafana n’ababakurikira rikirengagiza ko hari n’izindi nkuru nziza zubaka umuryango.
Yagize ati:“Ikibabaje ni uko itangazamakuru iyo umuntu akoze ibintu bidasanzwe mu rwego rwo gushaka abafana (views) inkuru ni byacitse. Abantu babitwara muri byacitse bakerekana ikintu kidasanzwe uwo muntu yakoze akaba ari yo iba nkuru, bikaza kurangira tutamufashije ariko duteye n’abandi bafite ibibazo nk’ibyo, kubona ko bishoboka bakishora muri byo bibi.”
Yasabye Abanyamakuru guhindura umuvuno bakajya batangaza n’inkuru z’imiryango ibanye neza kuko mu Rwanda ihari kandi y’intangarugero.
Ati:"Mwe muvuga bikagera kure igihe kirageze ngo twongere twumve ko nyuma yo kuvuga inkuru mbi twabonye dukwiye kurenzaho tukerekana n’ibindi bikorwa byiza biri gukorwa. Hari abantu b’inyangamugayo, hari abari kwizihiza imyaka 50 babana, twe kwamamaza ibibi tugerageze tugarure n’umuryango tuwuvuge ibyiza."
Abitabiriye iyo nama nyunguranabitekerezo biyemeje ibikorwa birimo gushyiraho no guteza imbere ingamba zihamye zo gukumira no gukemura amakimbirane mu miryango hakiri kare, hifashishijwe ubujyanama, ubuhuza bw’imiryango n’imikoranire y’inzego z’ibanze, hagamijwe kubaka umuryango utekanye kandi uteye imbere.
Like This Post? Related Posts