Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yasobanuye ko gukoresha telefoni utwaye ikinyabiziga bigiye kujya bifatwa nk’ikosa gusa mu gihe umuyobozi w’ikinyabiziga afashe telefoni mu ntoki.
Ibi yabigarutseho ubwo yari mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite ku wa 29 Ukuboza 2025.
Ubwo Abadepite basesenguraga ingingo z’itegeko rigenga imikoreshereze y’umuhanda hagaragajwe ko gukoresha telefoni utayifashe mu ntoki bitabarwa nk’ikosa nk’uko Umushinga w’iteka rishya rya Minisitiri ufite ikoreshwa ry’imihanda mu nshingano ingingo yaryo 156 ibiteganya.
Perezida wa Komisiyo Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, Depite Tumukunde Hope Gasatura, yavuze ko gukoresha telefoni utayifashe mu ntoki nta kibazo kirimo.
Minisitiri Dr. Gasore ati:"Utwara ikinyabiziga ari gukoresha telefoni yandika, asoma, akoresha telefoni ayifatiye ku gutwi, areba amashusho cyangwa ibindi birangaza aba akoze ikosa. Ni ukuvuga ngo itegeko ryashyize imbaraga mu by’ukuri ku byatuma ugira impanuka.
Mu gihe telefoni irambitse hasi, ihujwe n’imodoka ntabwo byitwa ikosa, bibarwa nk’aho waba ari kuganira n’umuntu mwicaranye mu modoka. Ndagira ngo mbitangeho umucyo."
Ubusanzwe gukoresha telefone igendanwa utwaye imodoka ni ukurenga ku mategeko n’amabwiriza y’umuhanda, kandi ikaba imwe mu mpamvu zikomeye zitera impanuka zo mu muhanda zigahitana ubuzima bw’abantu.
Mu myaka yashize, Polisi y’u Rwanda yagiye ikora ubukangurambaga ku bijyanye n’umutekano wo mu muhanda kugira ngo ihindure imyitwarire y’abakoresha umuhanda hagamijwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda.
Kurinda ikoreshwa rya telefone igendanwa mu gihe utwaye ikinyabiziga kugira ngo urokore ubuzima bwawe n’ubw’abandi ni kimwe mu byagarutsweho muri ubu bukangurambaga.
Iryo teka rishya kandi riteganya ko abashoferi bazajya bakora mu amakosa bazajya banakurwaho amanota nko mu gihe umushoferi akoze impanuka agahunga, azajya akurwaho amanota atandatu, uwatwaye imodoka ishyirwamo akuma kagaragaza igipimo cy’umuvuduko ‘Speed Governor’ ntagakoreshe, azajya ahanishwa gukurwaho amanota atanu.
Umushoferi utwaye ikinyabiziga yanyoye ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge azajya akurwaho amanota ane, gutwara ikinyabiziga udafitiye uruhushya, kurenza umuvuduko no kwirengagiza ibimenyetso birimo n’amatara azwi nka ’Feux Rouges’ azajya akurwaho amanota atatu mu gihe gutwara ikinyabiziga kidafite ubwishingizi cyangwa gukoresha telefoni utwaye hazajya hakurwaho amanota abiri.
Umushinga w’itegeko rigenga ikoreshwa ry’umuhanda urimo ingingo zirebana no guhangana n’ibyaha, n’ibijyanye no gukoresha ikoranabuhanga mu gucunga no gutahura amakosa y’abatwara ibinyabiziga, ndetse n’amakosa 10 azaherwaho mu kwambura amanota abayakoze hagamijwe kongera umutekano wo mu muhanda no kugabanya impanuka ziwuberamo.
Ibishya by’ingenzi byateganyijwe mu mushinga w’itegeko harimo gucunga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga hakoreshejwe amanota y’imyitwarire hatangiriwe ku makosa 10 akomeye umuntu akora yabigambiriye.
Ati:"Ayo makosa ashingira ku bikorwa byagambiriwe, birimo kwirengagiza amategeko, cyangwa kurenga ku byemezo, birimo guhunga nyuma yo gukora cyangwa guteza impanuka yo mu nzira nyabagendwa no gutwara ikinyabiziga cyacomowemo akagabanyamuvuduko ( Driving a vehicle with a disconnected speed governor)."
Irindi kosa ni ugutwara ikinyabiziga kidafite akagabanyamuvuduko gategetswe, gutwara ikinyabiziga warengeje igipimo ntarengwa cya arukoro mu maraso, gutwara ikinyabiziga wanyoye ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, gutwara ikinyabiziga warambuwe uburenganzira bwo kugitwara n'umuvuduko ukabije.
Aha Minisitiri yatanze urugero rwo kurenza ku muvuduko ntarengwa km 200 ku isaha, guhunga nyuma yo kutubahiriza ikimenyetso cy’itara ritukura, gutwara ikinyabiziga kidafite ubwishingizi, gukoresha telefoni cyangwa ikindi gikoresho cy’itumanaho ubifashe mu ntoki mu gihe utwaye ikinyabiziga.
Yakomeje asobanura ko umuntu wafatwa arimo avugira kuri terefone ariko yifashishije uburyo bw’ikoranabuhanga nko guhuza terefone na blutooth y’imodoka, adahanwa.
Hasobanuwe ko urutonde rw’amakosa rudakwiye kujya mu itegeko mu rwego rwo guteganya n’andi ashobora kubaho nyuma y’uko itegeko ritangajwe bityo mu iteka bikaba byaba byoroshye kuyongeramo itegeko ridahinduwe.
Ku kirebana n’uko umupolisi ari we ubona icyaha akanagihana Minisitiri yagaragaje ko nta mpungenge irimo kuko mu itegeko hateganyijwe uburyo utishimiye uburyo yahanwe ashobora kujuririra urwego rukuriye uwamuhannye, ndetse no kuri urwo rwego atanyurwa akaba yajuririra urukiko.
Like This Post? Related Posts