• Amakuru / MU-RWANDA


Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame yashimiye Ingabo z’u Rwanda n’Inzego z’umutekano ku muhate zagaragaje mu mwaka wa 2025 wose mu bikorwa byo kurinda umutekano w’u Rwanda n’ubusugire bwarwo, byatumye ibikorwa by’iterambere bikorwa nta nkomyi.

Bikubiye mu butumwa busoza umwaka Perezida Kagame yageneye Ingabo z’u Rwanda n’inzego z’umutekano bwashyizwe hanze ku wa Mbere, tariki ya 29 Ukuboza 2025.

Perezida Kagame yagaragaje ko mu bihe bihe bikomeye birimo imbogamizi zitandukanye Ingabo z’u Rwanda n’abashinzwe umutekano bakomeje kuba indashyikirwa haba imbere mu gihugu no mu butumwa zijyamo hanze yacyo.

Yashimangiye ko imbere mu gihugu "guhora muri maso" bitanga umutekano ku baturage, bigatanga umtekano ku gihugu n’ubusugire bwacyo.

Perezida Kagame kandi yashimye ko no mu butumwa ingabo z’u Rwanda zijyamo mu mahanga zikomeza kubahiriza ibyo igihugu cyiyemeje byo kurinda ubuzima hakoreshejwe ibishoboka byose birimo n’ubumenyi.

Yagize ati:"Kubera umuhate wanyu u Rwanda rukomeje kugira amahoro n’ituze. Igihugu cyacu cyageze ku iterambere rifatika mu nzego zinyuranye, kandi abaturarwanda bashima uruhare rwanyu, rwabafashije gukora ibikorwa byabo by’iterambere ry’imibereho myiza n’ubukungu batuje kandi batekanye."

Yashimangiye ko Ingabo z’u Rwanda n’inzego z’umutekano muri rusange zigeze ku rwego yahoze azifuzaho.

Ati:"Muri uyu mwaka mwakomeje kujya mbere mu nkingi z’ubumwe, kwihesha agaciro n’imbaraga, mubasha kurinda inyungu z’igihugu mubigiranye indangaciro z’ubunyangamugayo no gukunda igihugu."

Perezida Kagame yasabye Ingabo z’u Rwanda n’Inzego z’umutekano ko mu mwaka mushya [wa 2026] zizakomeza kurangwa n’ubunyangamugayo no kubazwa inshingano kuko ari byo biranga “ingabo zacu”.

Ati “Nimucyo dukomeze tube maso duhangana n’imbogamizi zirushaho gukomera ariko tunakomeza guharanira kugera ku ntego dusangiye yo kugira u Rwanda rutekanye, ruteye imbere kandi rwunze ubumwe.”

Yanashimiye by’umwihariko Ingabo z’u Rwanda n’abashinzwe umutekano bari mu butumwa kure y’imiryango yabo, batazabasha kwishimana na yo mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka.

Yagize ati:"Tuzirikana byimazeyo ubwitange bwanyu n’ubw’imiryango yanyu."

Yanihanganishije ababuze ababo bari mu kazi ko kurinda umutekano w’igihugu, abizeza ko “tuzakomeza kubaba hafi.”

Amakuru agaragara ku rubuga rwa Loni yemeza ko u Rwanda rufite abasirikare n’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro 5.885.

U Rwanda rwatangiye kohereza abasirikare n’abapolisi mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu 2004. Hari nyuma y’imyaka 10 ingabo za MINUAR zari mu Rwanda kuva mu mpera za 1993 zinaniwe guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Magingo aya mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro hamaze kugwa abasirikare b’u Rwanda 73.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments