Mu birori bisoza umwaka, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahanuye urubuiruko rw’u Rwanda arwibutsa ko rudashobora kubaka Igihugu rudahereye ku kubanza kwiyubaka ubwarwo.
Ibirori bisoza umwaka byabereye muri
Kigali Convention Centre ku mugoroba wo ku wa Mbere, byitabiriwe n’abayobozi mu
nzego nkuru z’Igihugu n’Imiryango Mpuzamahanga, urubyiruko, abahanzi ndetse
n’abadipolomate banyuranye.
Perezida Kagame yitabiriye ibyo birori
agaragiwe na Madamu Jeannette Kagame n’abandi bo mu muryango we.
Mu butumwa busoza umwaka kandi bwifuriza
Abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2026, Perezida Kagame yavuze ko mu gihe
urubyiruko ari rwo rugize umugabane munini w’Abanyarwanda, rukwiye guharanira
kwiyubaka mbere yo gutekereza kubaka Igihugu.
Yabanje gushimangira kugira 75%
by’abaturage bari munsi y’imyaka 30 y’amavuko ari umugisha kuko ari imwe mu
nkomoko z’imbaraga zikomeye Igihugu gikeneye.
Yahamirije urubyiruko ko abayobozi icyo
bashyize imbere ari ukubigisha indangagaciro no kubaremera amahirwe abafasha
kurushaho kwiyubaka ari na rwo rufunguzo rwo kubaka Igihugu cyabo.
Ati: “Ntimushobora kubaka u Rwanda
mutabanje kwiyubaka ubwanyu. Icyo ni cyo mbasaba kandi ni byo mbifuriza.”
Perezida Kagame yaboneyeho kwifuriza
Abanyarwanda Iminsi Mikuru myiza, n’umwaka mushya muhire wa 2026.
Mu Rwanda, kugeza mu mwaka wa 2015,
urubyiruko rwabarirwaga mu myaka iri hagati ya 14-35, ariko nyuma y’aho kugeza
uyu munsi rubarirwa mu muaka iri hagati ya 16-30 nk’uko bishimangirwa n’Ikigo
cy’Igihug cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR).
Imibare y’Ubushakashatsi bwa 7 ku
Mibereho y’Ingo (EICV7) bwagaragaje ko abaturage b’u Rwanda bagizwe
na 27% by’abari hagati y’imyaka 16-30 y’amavuko.
Urwo ni urubyiruko rwageze ku isoko
ry’umurimo rugizwe na 12% by’abafite imyaka iri hagati ya 16-20 y’amavuko,
hakaba hakurikirani 8% by’abafite imyaka 21 kugeza kuri 25, na 7% by’abari
hagati ya 26-30.