• Amakuru / MU-RWANDA


Umugabo witwa Manishimwe Théogène w’imaka 42 y'amavuko wo mu Murenge wa Bugeshi, mu Karere ka Rubavu, yasanzwe mu muhanda yapfuye afite ibikomere bigaragaza ko yatemaguwe mu maso.

Amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera Manishimwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 10 Ugushyingo 2025, mu Mudugudu wa Butaka, mu Kagari ka Buringo, mu Murenge wa Bugeshi, mu Karere ka Rubavu, mu Ntara y'Iburengerazuba.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bugeshi, Murindangabo Eric, yabwiye itangazamakuru ko abantu bari batwaye umurwayi kwa muganga ari bo babonye umurambo wa nyakwigendera bwa mbere.

Yagize ati:"Abantu bari batwaye umurwayi kwa muganga ni bo babonye umurambo we baratumenyesha, turahagera dusanga yishwe urw’agashinyaguro, yatemaguwe mu mutwe imipanga itanu yo mu maso n’umupanga bamutemye ku ivi ry’iburyo."

Murindangabo yakomeje avuga ko uyu mugabo yakoraga akazi ko kogosha mu santere ya Butaka.

Kugeza ubu hari amakuru avuga ko hamaze gufatwa abantu barindwi bakekwaho kugira uruhare muri urwo rupfu rwa nyakwigendera, mu gihe iperereza rikomeje.

Umurambo wa nyakwigendera Manishimwe wahise ujyanwa ku bitaro bya Gisenyi kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake bakurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikibahama, bazahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments