Mu Karere ka Gatsibo, mu Murenge wa Kiramuruzi, umubyeyi witwaga Nyirabizeyimana Immaculée uri mu kigero cy'imyaka 35 y'amavuko, yasanzwe mu nzu yapfuye bikekwa ko yishwe n'ibishimbo (bihiye) bihumanyije yari yahawe n'umuturanyi we, mu gihe abana be 5 bo bajyanywe kwa muganga.
Ibi byabaye ku wa Gatanu, tariki ya 07 Ugushyingo 2025, mu Mudugudu wa Nduba, mu Kagari ka Kabuga, mu Murenge wa Kiramuruzi, mu Karere ka Gatsibo, mu Ntara y'Iburasirazuba.
Amakuru atangwa n'abaturage avuga ko umuturanyi wa nyakwigendera yamuzaniye ibishyimbo mu igikombe abiriyeho n'abana be 5 bibagwa nabi, birangira Nyirabizeyimana ahasize ubuzima, mu gihe abana bajyanywe kwa muganga mu Bitaro bya Kiziguro.
Umwe mu butaranyi ba nyakwigendera yigize ati:"Twari turi guhinga ahantu twumva ngo Marinda (Immaculée) yapfuye, ngo yariye ibishyimbo byindi tuguza, umugore akaza ngo nguriza udushyimbo, yamuhaye ibishyimbo mu gikombe. Uwo muntu rero wamuhaye ibyo bishyimbo niba kuko uwo bari kuvuga ari we, reba uko ngana sinakubeshya ... asanzwe yarabamaze."
Undi muturanyi wa nyakwigendera mu mvugo ikakaye na we ashyira mu majwi uwo mugore wamuhaye ibishyimbo kuko ngo asanzwe ari umurozi, akavuga ko bibabaje kubona umuntu akubita umuntu ifuni akamwica igikuba kigacika ariko uwamaze abantu ntihagire igikorwa.
Yagize ati:"Ni ukuntu umuntu afata undi akamukubita ifuni igikuba kigacika isi yose igahurura ari umuntu umwe yishe, none umuntu yamaze abantu nta kibaye, ubu ni ubutabera? Si uwa mbere, si uwa kabiri, si uwa gatatu, si uwa kane yishe niba kuko uwo bakeka ari we."
Uyu muturage yakomeje abwira BTN TV ko abo azi uwo ukekwa yishe, Immaculée yaba abaye uwa kabiri ariko bagatungurwa ni uko nta gikorwa ngo ubutabera bwigaragaze.
Umunyamakuru wa BTN TV yagerageje kuvugana n'uwo mugore ushyirwa mu majwi mu kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera ariko ntibyamukundiye.
Umunyamabanga Nshingwanikorwa w'umurenge wa Kiramuruzi, Yankurije Vestine, yemeje aya makuru, avuga ko icyateye urupfu rwa nyakwigendera kitaramenyekana.
Yagize ati:"Ayo tuzi twahagararaho ni ay'uko umuntu yitabye Imana aguye mu rugo, twayamenye ari uko yitabye Imana, ariko yitabye Imana abana be batanu na bo basigarana ikibazo, dukeka ko ari ibyo bariye kuko bose barwariye rimwe ariko nk'ubuyobozi tubimenya ari uko nyina ashizemo umwuka."
Yankurije yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe gusuzumwa muri laboratorie ibifitiye ububasha kugira ngo azabe ari yo igaragaza icyo yazize.
Ati:"Umurambo we wajyanywe gusuzumwa muri laboratorie ibifitiye ububasha kugira ngo azabe ari yo igaragaza mu by'ukuri icyo yazize. Ibyo kurya bari bariye bakeka ko byanduye, icyabyanduje utamenya ngo ni igiki nabyo bagiye kubipima ubwo ukuri kwabyo kwamenywa n'ababishinzwe."
Yongeyeho ko umwana umwe muri batanu bari bagize ikibazo yatashye mu gihe abandi bari bakiri kwitabwaho n'abaganga ku Bitaro bya Kiziguro.
Abaturanyi ba nyakwigendera bagerageje kwihorera kuri uwo mugore bashinja ko yishe Immaculée maze bagana umuvuzi gakondo ngo abibafashemo ariko na we abarira amafaranga.
Bati:"None n'ubu mu Mudugudu wa Nduba twatanze n'amafranga, twagiye mu Kinyarwanda gukurikirana uwo muntu, aho twayatanze bayariye. Twatanze ibihumbi 56Frw yo kureba umuntu watwiciye umuntu n'ubu bagiye ariko aho bagiye uwa mbere bayahaye yigendeye. Ubu ngo bagiye ahandi."
N'ubwo mu Rwanda nta tegeko rihana umurozi ku buryo butomoye gusa, ingingo ya 115 y’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese utera undi indwara cyangwa kudashobora kwikorera umurimo, amuhaye mu buryo ubwo aribwo bwose abishaka, ariko atagendereye kwica, ikintu gishobora kwica cyangwa ibintu n’ubwo bitagira ubushobozi bwo kwica, bifite nyamara ubushobozi bwo gushegesha ubuzima, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 300Frw ariko itarenze ibihumbi 500Frw.