Umusore w’imyaka 23 y'amavuko wo mu Karere ka Ngororero, afunzwe akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka itanu mu gipangu yari acumbitsemo.
Uwo musore yatawe muri yombi kubwa Gatanu, tariki ya 07 Ugushyingo 2025, mu Mudugudu wa Birambo, mu Kagari ka Cyome, mu Murenge wa Gatumba, mu Karere ka Ngororero, mu Ntara y'Iburengerazuba.
Icyaha akurikiranyweho cyabaye ku wa Kabiri tariki ya 04 Ugushyingo 2025, ubwo umubyeyi w’uyu mwana yari yagiye guhinga asiga umwana we amujyanye ku Ishuri ribanza rya Kirwa.
Umwana yaratashye asanga nyina atarahingura. Icyo gihe nibwo uwo musore bacumbitse mu gipangu kimwe yamwinjije mu nzu ye [ghetto] amuha ibiryo, ari nabwo bikekwa ko yamusambanyije.
Nyina w’uyu mwana ubwo yari agiye kumukarabya ku Mugoroba yabonye ibisebe ku gitsina, amubajije amubwira ko uwo musore yamuhaye ibiryo, nyuma akamusambanya.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe, yavuze ko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane ukuri kuri icyo cyaha.
Yagize ati:"Nibyo koko uriya musore w’imyaka 23 y'amavuko yafashwe akekwaho gusambanya umwana w’imyaka itanu, ndetse ashyikirizwa inzego zibifite mu nshingano mu gihe iperereza rikomeje."
Nkusi yakomeje asaba abaturage kwirinda ingeso mbi zangiza abana b’igihugu, avuga ko ahagaragaye ikibazo nk’iki bakwiriye gutanga amakuru ku gihe kugira ngo uwahohotewe ahabwe ubufasha bwihuse, ndetse n'uwabikoze agashyikirizwa ubutabera.
Kugeza ubu ukekwa afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatumba, mu gihe iperereza rigikomeje.
Icyo amategeko ateganya ku cyaha akurikiranyweho
Gusambanya umwana, itegeko risobanura ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: Ibyo bikorwa bivugwa mu Ingingo ya 133 y'Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana. Gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana. Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo umwana ufite imyaka 14 ariko utarageza 18 y’amavuko asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, ahanwa hakurikije ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.
Iyo umwana ufite nibura imyaka 14 asambanyije umwana ufite imyaka 14 akoresheje imbaraga, iterabwoba, uburiganya cyangwa abikoze ku ntege nke z’uwakorewe icyaha, ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.
Like This Post? Related Posts