• Amakuru / MU-RWANDA

Mu kiganiro n’abaturage b’umurenge wa Manihira mu karere ka Rutsiro bagiranye na meya humvikanyemo gutakamba kwinshi kumusaba gushakira umuti ikibazo cyinzara yenda kubica.

Ni nyuma yuko yifatanyaga na bo gushyikiriza Yambabariye Jeannette warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, inzu yubakiwe n’uruganda rw’icyayi rwa Rutsiro, Meya Mulindwa Prospère, bamubwiye beruye ko batazi uko kurya kabiri ku munsi bisa, abenshi barya rimwe, bakemeza ko harimo n’ababurara bakajya mu buriri bakaryama.

Babimubwiriye mu kiganiro yari abahaye nk’abo yari ahuye na bo bwa mbere kuva yashyikirizwa izi nshingano ku wa 28 Kamena, nyuma y’iseswa rya njyanama yose y’aka karere, aho yababwiye ko abafitiye ubutumwa 3, icya mbere ari ugushimira uruganda rw’icyayi, nk’umufatanyabikorwa mwiza mu iterambere ryabo, wanaboneye icumbi Yambabariye wari umaze igihe asembera.Icya 2 kwari ukubashishikariza gutanga mituweli kuko uyu murenge ngo uri mu mirenge iri inyuma muri mituweli, akanaganira na bo ku isuku, aho yifuza ko barushaho kuyinoza. Yanzika ikiganiro cye yagize ati: “Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo barimo uru ruganda, bafite intego yo gufasha abaturage kugira umuryango wishoboye, ufite aho uba, ushobora kubona ibyo urya 3 ku munsi.’’
Meya Mulindwa Prospère, nubwo avuga ko, akurikije uko aka karere akazi,yagakurikiraniraga hafi, nk’uwari umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri MINALOC, katari ku rwego rw’uko umuntu yaburara. Yemera ko hari abafite ubushobozi bwo kurya 3 ku munsi, abarya kabiri, n’abo barya rimwe, ariko bo ngo ni bake cyane, icyakora ko bagiye kubamenya, bakagira uko babagenza nkuko Bwiza ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ati: “Cyaba ari ikibazo koko niba hari uvuga ko arya rimwe ku munsi, cyangwa atanarirya.Uwo twamumenya, tukamenya ibye neza n’icyo yakorerwa, kuko utavuga ko ufite ubuzima bwiza urya rimwe ku munsi na bwo ibidahagije cyangwa bidafite intungamubiri zihagije, mu gihe Leta yacu yifuriza buri wese imibereho myiza.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments