• Amakuru / MU-RWANDA


Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bukurikiranye umusore w'imyaka 33 y'amavuko, ukekwaho kuba ku itariki ya 22 Ukwakira 2025, Saa Moya z’ijoro yarishe nyina  w’imyaka 65 y'amavuko, amukubise umuhoro mu mutwe amuhora ko yanze kumwubakira inzu. 

Icyaha Uregwa akurikiranyeho cyakorewe mu rugo aho batuye mu Mudugudu wa Kanyinya, mu Kagari ka Mututu, mu Murenge wa Kibirizi, mu Karere ka Nyanza, mu Ntara y'Amajyepfo.

Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko Uregwa mu ibazwa rye, avuga ko icyo gihe ubwo bari barimo kurya, yasize nyina aho bariraga ajya mu cyumba araramo azana umuhoro awumukubita mu mutwe inshuro eshatu yikubita hasi arapfa na we ahita yijyana ku biro by’Akagari. 

Uregwa yakomeje asobanura ko yishe nyina amuhoye ko yanze kumwubakira inzu, yanamusaba ngo agurishe ishyamba yubake akabyanga amubwira ngo azategereze bashiki be bagabane. 

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo y'107 y'Itegeko nº059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iki cyaha nikimuhama, azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu. 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments