• Amakuru / MU-RWANDA

Abaturage bagera ku Bihumbi Makumyabiri na Bitanu ( 25,000 bo mu bice bitandukanye byo mu mirenge ya Mpanga na Nyarubuye begerejwe amazi meza mu rwego rwo kwesa imihigo yUmwaka  wa 2022-2023.

Amazi meza yagejejwe muri ibyo bice ni ayo ku muyoboro wa Gakirarugo I wuzuye hakoreshejwe amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari imwe na Miliyoni zisaga 580.

Ishami rishinzwe ibikorwaremezo mu karere ka Kirehe ritangaza ko uyu muyoboro wa Gakirarugo I, ureshya n’ibirometero 73, wubatsweho amavomero rusange 53, ugomba kugeza amazi meza ku baturage bagera ku 25,800 bo mu bice by’Umurenge ya Mpanga mu tugari twa Bwiyorere na Kankobwa no mu by’Umurenge wa Nyarubuye mu tugari twa Nyakabungo na Nyabitare.

Abatuye mu bice byagejejwemo amavomero rusange bahuriza ku kugaragaza ko aya mazi azabafasha kunoza isuku no kuruhuka ibirimo imbaraga, umwanya n’ikiguzi byabasabaga kugira ngo babone amazi.

Beyanga Protogene wo mu Mudugudu wa Nyakanazi, Akagari ka Nyarutunga, mu murenge wa Nyarubuye yagize ati: “Twashimiye Ubuyobozi cyane ku bw’aya mazi meza baduhaye, ubundi iyo tudafite amazi nta suku tubona, kubaka biragorana kubera kuvoma kure, nk’ubu mbere tutarabona aya mazi ijerekani twayiguraga 250Frw ariko ubu dushingiye kuri aya mazi tugiye kujya dukora isuku, kumesa, gukaraba neza, ubu n’igihe nk’ababyeyi cyangwa n’abana bataga tujya kuvoma Cyereta epfo iriya mu kabande icyo gihe tuzajya tugikoresha dukora indi mirimo no kwiteza imbere.”

Amazi yo kuri uyu muyoboro wa Gakirarugo azamurwa avanwa mu isoko  hakoreshejwe umuriro w’amashanayarazi, ku buryo n’ikiguzi ku baturage ari gito nkuko Muhazi Yacu ibitangaza.

Gutaha ku mugaragaro uyu muyoboro w’amazi meza wa Gakirarugo ni kimwe mu bikorwa byaranze iyizihizwa ry’umunsi mukuru wo kwibohora mu Karere ka Kirehe, kuri uyu wa Kabiri tariki 4 Nyakanga.

Mu mwaka w’imihigo wa 2022-2023 Akarere ka Kirehe kari gafite imishinga ibiri yo kugeza amazi meza ku baturage irimo uyu wo gusana no kwagura umuyobozi w’amazi wa Gakirarugo I, n’uwo  kubaka umuyoboro w’amazi wa Gashanga-Rusumo uyu wo wagejeje amazi meza ku baturage bagera ku Bihumbi 16 bo mi bice byo mu murenge wa Kigarama.

Kugeza ubu icyigereranyo cy’abatuye Akarere ka Kirehe bagerwaho n’amazi meza bisobanurwa ko kiri hejuru ya 70%.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments