• Amakuru / POLITIKI

Kuri iki cyumweru tariki ya 11 Kamena 2023 Nibwo Minisiteri y’Ingabo mu Burusiya yemeje ko yakiriye abasirikare bayo 94 bafatiwe ku rugamba na Ukraine, mu gikorwa cyo guhererekanya imfungwa z’intambara hagati y’ibihugu byombi.

Ukraine nayo yashyikirijwe abasirikare bayo 95 nk’uko byemejwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya Perezida wa Ukraine, Andrey Yermak.

Amashusho yashyizwe hanze na Minisiteri y’Ingabo z’u Burusiya agaragaza abasirikare bayo bari bafunzwe na Ukraine binjira mu modoka, bishimye aho bahabwaga ibiribwa ndetse n’imyenda.

Bamwe mu basirikare bahererekanyijwe bafatiwe mu rugamba rwabereye mu Mujyi wa Bakhmut mu Burasirazuba bwa Ukraine, wigaruriwe n’u Burusiya muri Gicurasi uyu mwaka wa 2023.

Nyuma yuko ibi bibaye hari abibajije niba ari ikimenyetso cyo kugarura amahoro cyangwa niba ari ukuyobya uburari.

Kuva intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangira, impande zombi zimaze guhererekanya abasirikare bafatiwe ku rugamba inshuro nyinshi. Ni wo muryango wonyine w’ibiganiro hagati y’ibihugu byombi kuko ibya politiki byo byananiranye.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments