• Amakuru / POLITIKI

Abayobozi batandukanye ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo barimo Umuvugizi wa guverinoma wa Patrick Muyaya batangaje ko igihugu cye gitegereje kubona  u Rwanda rufatirwa ibihano nu Bufaransa igihe rudahagaritse gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23.

Muyaya mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Le Point, yavuze ko n’ubwo hafashwe imyanzuro ya Luanda na Nairobi, raporo z’urwego z’ubutasi zigaragaza ko “u Rwanda rukomeje kubiba ubwoba uburasirazuba bwa RDC.”

Umunyamakuru yamubajije niba umubano wa RDC n’u Rwanda utakongera kuba mwiza, asubiza ko imishyikirano y’impande zombi yabaho gusa mu gihe “rwahagarika gufasha M23 kandi rugakura ingabo zarwo muri RDC.” Ngo bitabaye ibyo, bizakomeza kuba abanzi.

U Rwanda ntabwo rwigeze rwemeranya na rimwe n’aya makuru ava mu butasi bwa RDC. Ruvuga ko nta bufasha ubwo ari bwo bwose ruha M23, kandi ko nta ngabo zarwo ziri muri iki gihugu cy’abaturanyi, rukagaragaza ko ibi birego ari urwitwazo rw’ubutegetsi bubi, bwananiwe gukora inshingano yabwo yo gushakira amahoro n’umutekano uburasirazuba.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments