Abakinnyi 250 b’amakipe 30 arimo arindwi yo hanze y’u Rwanda bitezwe mu Irushanwa ngarukamwaka rya Taekwondo "Korean Ambadassor’s Cup" rizaba ku nshuro yaryo ya 10 tariki ya 3 n’iya 4 Kamena 2023 muri BK Arena.
Iri rushanwa rizatwara agera kuri miliyoni 70 Frw, ryahuriranye n’Isabukuru y’imyaka 60 y’umubano mu bya dipolomasi hagati y’u Rwanda na Koreya y’Epfo.
Mu rwego rwo guhuza ibikorwa byombi, hatumiwe itsinda rya mbere ku Isi mu myiyereko ya Taekwondo riturutse ku cyicaro gikuru i Seoul ngo risusurutse abazitabira kureba iyo mikino nk’uko byagarutsweho na Hey Won Son, Umunyamabanga wa Gatatu ushinzwe ibijyanye na Dipolomasi muri Ambasade ya Koreya y’Epfo mu Rwanda.
Ati “Mu rwego rwo kwizihiza iyi sabukuru, ikipe ikora imyiyereko ya Kukkiwon izaza mu Rwanda isusurutse abazitabira irushanwa ry’uyu mwaka wa 2023. Ni ikipe yamamaye iba ku cyicaro gikuru i Seoul, igizwe n’abakinnyi 20 barimo n’umutoza. Iziyereka abantu mu minsi yombi, tariki ya 3 n’iya 4 Kamena.”
Umukino wa Taekwondo ni kimwe mu bikorwa byashibutse ku mubano mwiza umaze imyaka 60 hagati y’u Rwanda na Koreya y’Epfo ndetse bishimangirwa n’iri rushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’uyu mukino ku bufatanye na Ambasade y’iki gihugu, kongeraho n’ubundi bufasha bugamije iterambere ryawo.
Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Teakwondo mu Rwanda, Mbonigaba Boniface, yavuze ko biteze abakinnyi 250 bo mu makipe 23 yo mu Rwanda n’andi arindwi azava hanze.
Yongeyeho ko kuba bazakorera muri BK Arena ndetse bagafata mu nshingano abagize ikipe izava muri Koreya y’Epfo byatumye ingengo y’imari y’irushanwa yiyongera ku buryo ishobora kugera kuri miliyoni 70 Frw.
Ku bijyanye n’abazitabira iyi mikino, Mbonigaba yavuze ko kwinjira bizaba ari ubuntu ariko ushaka kureba iri rushanwa azajya abanza kwiyandikisha kuri premierevents.rw/TKD cyangwa anyuze kuri *889*887755#.
Amakipe azakina iri rushanwa arimo ay’abakuru bari hejuru y’imyaka 18 ndetse n’abato guhera ku myaka 15 kugera kuri 17 ndetse n’ay’abafite ubumuga. Yose hamwe azaba ari mu byiciro 40 [mu bilo bitandukanye] birimo 20 mu ngimbi n’abangavu, 16 mu bakuru ndetse n’ibyiciro bine mu bafite ubumuga.
Uretse amakipe yo mu Rwanda, andi yitezwe mu irushanwa azava mu bihugu bya Kenya, Tanzania, u Burundi, DRC, Sudani y’Epfo, Ethiopia na Botswana, hakiyongeraho amakipe abiri y’inkambi z’impunzi mu Rwanda (Mahama na Kiziba).
Irushanwa rya “Korean Ambassadors Cup” ryaherukaga kuba mu 2022, ryegukanywe na Rwanda Police Taekwondo Club, ikurikirwa na Dream Fighters Taekwondo Club, mu gihe Dream Taekwondo Club yabaye iya gatatu.
Mu 2013, ubwo ryabaga ku nshuro ya mbere, ryitabiriwe n’amakipe y’imbere mu Rwanda mbere y’uko mu 2014 hinjiramo ibihugu bigize Umuryango w’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba kongeraho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Like This Post? Related Posts