Babitangaje nyuma yo gusuzuma amasezerano bagiranye n’ubushinjacyaha, n’abo bahemukiye yo kwirega no kwemera icyaha bagasaba imbabazi, bigakorerwa amasezerano nayo yasuzumwe n’ubucamanza bamwe bagahita barekurwa.
Mwambari Maurice avuga ko yari amaze umwaka n’amezi atandatu afunze, ariko ataraburana kubera ko yari akurikiranweho gukubita umugore we, aho yari amaze icyo gihe cyose afunze iminsi 30 y’agateganyo.
Agira ati “Nari maze umwaka n’amezi atandatu, mfunze iminsi 30 y’agateganyo dutegereje kuzajya kuburana, ariko uyu munsi ndabona ari nk’imbabazi twahawe. Igororero ni ahantu habi ariko mpavuye maze kuhigira batweretse ububwi bw’icyaha”.
Mwambari avuga ko yumvaga ashaka kugezwa imbere y’ubutabera, akemera icyaha agasaba n’imbabazi umugore we, ariko amaso yari yaraheze mu kirere, akaba yagabanyirijwe igihano cyo gukubita umugore agahabwa igihe cy’igifungo cy’umwaka n’amezi atandatu yari amaze, akaba agiye gufungurwa.
Umuvugizi akaba n’Umugenzuzi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, avuga ko iyi gahunda yo kugirana amasezerano hagati y’uregwa n’ubushinjacyaha bukemezwa n’ubucamanza, asanzwe ateganywa n’ingingo ya 23 mu mategeko ahana ibyaha nshinjabyaha.
Nyuma yo gusuzumwa n’ubucamanza uregwa ashobora kurekurwa, cyangwa kugabanyirizwa ibihano, no gukurirwaho bimwe mu byaha yashoboraga kuba yakurikiranwaho, ashobora kandi gukomeza kurangiza ibihano bitewe n’imiterere y’ayo masezerano.
Avuga ko hagati y’uregwa n’umushinjacyaha bagirana amasezerano yo kwemera icyaha, agasaba imbabazi kandi umurega na we yinjizwamo kugira ngo agire icyo abivugaho, noneho ayo masezerano agasuzumwa n’urukiko rukayemeza hakurikijwe amategeko.