• Amakuru / MU-RWANDA
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Werurwe 2024, Nibwo abagizi ba nabi bataramenyekana, bishe urw'agashinyaguro umubyeyi witwa Kwiringira Sifa wo mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Rubavu, akagari ka Buhaza.

Amakuru avuga ko uyu mubyeyi yishwe n’aba bagizi ba nabi ubwo yari avuye guhaha ibiryo byo gutekera abana be babiri barimo udafite umwaka w'amavuko.

Bamwe mu baturage baganiriye na Bwiza dukesha iyi nkuru,, bavuze ko byabaye bikiri mu masaha ya kare kandi ko abatuye muri aka gace kabereyemo ubwicanyi babayeho mu bwoba imbere mu gihugu kubera aba bagizi ba nabi.

Akomeza avuga ko Leta ikwiriye gushaka umuti urambye kuri iki kibazo cy’abagizi ba nabi bahora babahotera ndetse bamwe bakabiburiramo ubuzima.

Akomeza avuga ko nta muturage ukibasha gutabara mugenzi we, mu gihe aba bagizi ba nabi bagihari kuko iyo utabaye usigara mu kaga. Agakeka ko aba bagizi ba nabi baba bakorana n’irondo kuko iyo baritabaje ryiyirukira.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburengerazuba, SP. Karekezi Twizere Bonavanture yahamije aya makuru anavuga ko hatangiye iperereza ngo hamenyekane ikihishe inyuma y'uru rupfu.

Ati "Nibyo koko uwo mubyeyi yishwe, ikindi turahumuriza kandi tunihanganisha umuryango wabuze umubyeyi, icyabaye mu byukuri kirababaje ariko umutekano urahari, iperereza ririgukorwa, ababigizemo uruhare bazafatwa kandi bazahanwa."

Yongereyeho ko mu ngamba za Polisi zihari harimo ugukomeza Kurinda umutekano w’abaturage n’ibyabo, bafatanyije n’izindi nzego nkuko basanzwe babikora.

Yaboneyeho gusaba abaturage kurushaho gutabarana, no gutangira amakuru ku gihe ku uwariwe wese batazi, ni uwo bakekaho imyitwarire mibi.

Urupfu rw’uyu mubyeyi ruje mu gihe muri aka karere ka Rubavu hari hamaze iminsi havugwa ubujura bukorwa n’abiyise ’Abuzukuru ba Shitani’, ibituma bamwe mu batuye muri aka karere basaba inzego bireba guhagurukira ikibazo cy’umutekano uhungabanywa na bene abo bajura.

Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Gisenyi gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments