• Amakuru / MU-RWANDA
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Werurwe 2024, Nibwo mu Karere ka Kamonyi, mu muhanda Kigali- Muhanga ahazwi nko mu Gacurabwenge habereye impanuka yahitanye umuntu umwe, hakomereka bikomeye abasaga 10.

Aya makuru y'impanuka yahamijwe n'Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Kayigi Emmanuel, aho yabwiye itangazamakuru ati “ni impanuka ya minibus yari ivuye i Kigali igeze mu Gacurabwenge mu Kagari ka Kankingo mu Mudugudu wa Nyamugari umushoferi yumva imodoka ibuze feri. Yamanutse agonga coaster yari iri imbere igonga n’ibisima byari ku ruhande irenga umuhanda irashwanyuka yose. Abari barimo 18 bakomeretse bikomeye n’umuntu umwe yitaba Imana”.

CIP Kayigi yakomeje avuga ko izindi modoka zari ziri imbere y’iyo minibus zagiye zingongana imwe ku yindi kubwo amahirwe abarimo nta kibazo bagize.

Abakomeretse bose bahise bajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) kuko bakomeretse bikomeye.

CIP Kayigi yaboneyeho gusaba abatwara abagenzi kurushaho kwitwararika kuko baba bafite mu biganza ubuzima bw’abantu Benshi, bityo bakwiye kwirinda mbere buri kintu cyateza impanuka.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments