• Amakuru / POLITIKI
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, Nibwo hatangajwe ubwegure bwa Minisitiri w’Intebe wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sama Lukonde.

Ni ubwegure butangajwe nyuma yuko Sama Lukonde ashyikirije ibaruwa ikubiyemo ubwegure bwe Perezida w’iki gihugu, Félix Antoine Tshisekedi, ibaruwa ikubiyemo ubwegure bwe.

Amakuru avuga ko yeguye ngo ahe umwanya Perezida Felix Tshisekedi uherutse gutorerwa manda ya kabiri, wo gushyiraho Guverinoma nshya.

Mu 2021 nibwo Sama Lukonde yagizwe Minisitiri w’Intebe wa RDC, ni nyuma y’uko uwahoze muri uyu mwanya, Sylvestre Ilunga Ilukamba yatakarijwe icyizere n’Inteko Ishinga Amategeko ndetse agahita yegura kuri izi nshingano.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments