• Amakuru / POLITIKI
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 25 Mutarama 2024, Nibwo Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Général Mamadi Doumbouya yakiriwe mu cyubahiro ku Kibuga Mpuzamahanga cy'indege cya Kigali i Kanombe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul KAGAME.

Perezida Doumbouya ageze mu Rwanda ari kumwe n’umugore we, Laurianne Doumbouya, aho aje mu ruzinduko rw’akazi rwaturutse ku butumire yahawe na mugenzi we, Perezida Paul Kagame

Ibiro bya Perezida wa Guinée-Conakry byatangaje ko Perezida Paul Kagame yahaye Doumbouya ubutumire muri Mata 2023, ubwo yagiriraga uruzinduko rw’akazi muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Uburengerazuba.

Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko rw’akazi, Gén Doumbouya na Perezida Kagame baganira ku buryo ibihugu byombi byakomeza ubufatanye mu guteza imbere ubukungu na dipolomasi nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ubwo Perezida Kagame yagiriraga uruzinduko muri Guinée-Conakry hashyizweho komisiyo ihuriweho n’ibihugu byombi ishinzwe guteza imbere ubuhinzi, ikoranabuhanga rigezweho mu makuru n’itumanaho, uburezi, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, umutekano n’amahoro.

Doumbouya, ashingiye ku muduvuko w’iterambere u Rwanda ruriho n’imiyoborere myiza rufite, agaragaza ko ari umufatanyabikorwa w’icyitegererezo kandi buri gihugu cyakwifuza.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments