• Amakuru / POLITIKI
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24 Mutarama 2024, Ubwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul KAGAME yanzuraga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano imaze iminsi ibiri, yagarutse ku bayobozi bo mu nzego za Leta badashoboye.

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi mu nzego za Leta badashoboye gukorera igihugu n’abaturage ko basezera, bagasimburwa n’abiteguye gukora iyi mirimo.

Umukuru w’Igihugu yasabye abayobozi gukomeza ibyiza byakozwe, ariko bakanakemura byihuse ibitagenda neza.

Yagize ati “Turusheho gukora ibyo twakoraga neza, dukosore vuba na bwangu ibyo twasanze bitagenda neza kandi tubifite mu bushobozi bwacu, kuko ibyinshi twasanze bidashaka amikoro menshi, usibye ko biri muri twe, twahitamo kubihindura igihe icyo ari cyo cyose.”

Perezida Kagame yagaragaje ko mu nzego z’ubuyobozi harimo ikibazo cyo kudakorana ngo inzego zivugane, zifatanye gukemura ibibazo igihugu gifite.

Ati “Uburyo bw’imikorere kugira ngo bukore neza bugomba guhererekanya amakuru, kuvugana, kuganira, kumva ibibazo no gushaka ibisubizo. Impamvu binanira abantu kugira ngo bumvikane ni iki? Kuko usanga akenshi abantu ntibavugana. Umuyobozi ntashobora gukemura ikibazo wenyine, ntabwo bishoboka.”

Perezida Kagame yatangaje kandi ko bidakwiye ko abayobozi bicara kandi bafite inshingano bagomba gukora, kandi ko abadashoboye bazajya basimbuzwa nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ati “Ntabwo kwicara ugakora ubusa ari ibintu byaba mu ntego yacu. Ibyo gusimbura abantu bikwiye kuba kugira ngo umuntu uri mu bintu bidasobanutse, dufite aho kumubika, akwiriye kugenda kuko ushobora kubikora…”
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments