Kuri uyu wa gatatu tariki ya 24 Mutarama 2024, Mu nama y'Igihugu y'Umushyirano iri kuba ku nshuro ya 19, Nibwo Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gikomeje guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside, hagambiriwe gutsemba ubwoko bw’Abatutsi batuye muri icyo Gihugu.
Izi mpungenge zagarutsweho mu kiganiro ku munsi wa kabiri w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, aho Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano Mboneragihugu Dr.Jean Damascene Bizimana yagarutse ku buryo DRC, ikomeje umugambi wo guhembera amacakubi binyuze mu mbwirwaruhame z’abayobozi bakuru no kwica Abatutsi mu bice bimwe by’icyo Gihugu.
Minisitiri, Bizimana yagaragaje ko Ingengabitekerezo ya Jenoside igaragara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, ifite imizi kuva mu myaka ya 1980 aho ubutegetsi bw’u Rwanda na Congo bwanashinze Ishyirahamwe ryiswe (Magrivis) mu duce twa Rucuru na Masisi hagamijwe kwica Abatutsi.
Minisitiri akomeza avuga ko hahise higishwa ingengabitekerezo ishingiye ku ivangura kuva icyo gihe kugeza na n’ubu, dore ko kugeza uyu munsi u Rwanda rucumbikiye Abanyekongo basaga ibihumbi 100, birukanwe muri DRC ariko amahanga akaba arebera ntacyo akora.
Agaragaza kandi ko DRC yo ibyita ko abo ari Abanyarwanda basubiye iwabo, nyamara barameneshjwe n’icyo Gihugu ku bufatanye n’Interahamwe zari zimaze guhungirayo.
Agira ati, “Nk’uko mwabyibukije ejo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ikibabaje ni uko Imiryango mpuzamahanga ikomeje kurebera icyo kibazo, kugeza ubu abasaga ibihumbi 100 bakaba bari mu Rwanda mu nkambi zitandukanye z’impunzi mu Rwanda”.
Minisitiri Bizimana nanone avuga ko ubu hirya no hino muri DRC Ingengabitekerezo ya Jenoside ikwirakwizwa, mu buryo bw’amagambo avugirwa ku mbuga nkoranyambaga bise (Tutsi Phobia), ndetse hakanumvikaba abayobozi bakuru b’Igihugu bayakoresha birengagije amasomo Isi ifatira muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yemeje n’Umuryango w’Abibumbye (ONU).
Minisitiri Bizimana yerekanye ko muri Kamena 1998 uwitwa Yerodia Ndomabasi, wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa DRC, yashishikarije Abanyekongo gutsemba Abatutsi baba Abanyarwanda cyangwa Abanyekongo akoresheje amagambo, asa neza n’ayakoreshwaga kuri Leta ya Habyarimana yo gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi nkuko KigaliToday ibitangaza Dukesha iyi nkuru.
Agiraga ati, “Abatutsi kuri twe ni nk’umwanda ni udukoko duto twitwa (vermines) dutera indwara abantu tugomba kuturimbura dukoresheje uburyo bwose n’ingamba zidasanzwe, ku ruhande rwacu twahisemo gukoresha umuti ushobora kwica no kurandura burundu utwo dukoko”.
Minisitiri Bizimana yibukije abitabiriye Umushyikirano ku nshuro ya 19 ko hari abari abanyapolitiki kuri Leta ya Habyarimana bakoze Jenoside, binyuze mu kuyishishikariza Abaturage kandi bahamwe n’ibyaha bya Jenoside, kandi ko bikwiriye kubera isomo abokomeje gukinisha ubukangurambaga bwa Jenoside.
Like This Post?
Related Posts