Ubwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Mutarama 2024, Hagatangizwaga Inama y'Igihugu y'Umushyikirano ku nshuro ya 19 kuri Kigali convetion Center, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yavuze ku kibazo cy’umutekano mu Gihugu n’uko kibanye na bimwe mu bihugu bituranye.
Perezida KAGAME yagarutse, ku mvugo n'amagambo bikwirakwikwiza urwango bimaze iminsi bivugwa na bamwe mu bayobozi b’ibihugu bihana imbibi n'u Rwanda aho yavuze ko we rimwe na rimwe atajya afata umwanya wo kugira icyo abivugaho kuko haba hari umurongo ntarengwa.
Agaruka ku kibazo cy’Umutwe wa M23 urwanira mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Perezida Kagame yavuze ko kugeza ubu atarumva impamvu ikibazo cyawo gihinduka ikibazo cy’u Rwanda, mu gihe uwo mutwe wa M23 ugizwe n’Abanye-Congo kandi ukaba urwanira muri Congo.
Yagize ati “Rimwe twari mu nama n’abayobozi, tugirana ikiganiro, hazamo kwivuguruza kwa bamwe mu bayobozi, icyo gihe mbwira abayobozi ba Congo, nti ntacyo turi bukemure, keretse nutubwira neza ibintu bifatika by’uko ikibazo gihagaze, icyo gihe ndabaza nti abantu bari muri M23 ni Abanye-Congo cyangwa si bo?. Icyo gihe kandi hari n’abandi bayobozi mu nama, avuga ko abari muri M23 ari Abanye-Congo. Icyo gihe anavuga ko yabivuzeho ku buryo bweruye. Ngira ngo ni mu gihe yari muri Amerika cyangwa mu Bwongereza sinibuka neza. Avuga ko yabivuze kandi ko yemeza ko abo ari Abanye-Congo. None se baje guhinduka bate ikibazo cyacu? Ni gute bahinduka ikibazo cy’u Rwanda?”.
Perezida Kagame yasobanuye ko abarwanyi ba M23 baje mu Rwanda bari hagati ya 500-600, baje bahunze hagati ya 2012-2013 bazanye intwaro zabo, icyo gihe u Rwanda rwarabakiriye mu cyahoze ari Kibungo muri Ngoma, n’intwaro zabo zihabwa ubutegetsi bwa Kinshasa. Igihe kimwe abayobozi b’abo barwanyi ngo batumiwe i Kinshasa mu biganiro, ariko bamarayo amezi atanu muri Hoteli nta muntu babonye bakorana ibiganiro, birangira bongeye baragenda nta kindi bagezeho uretse za fagitire nini za hoteri.
Like This Post?
Related Posts