• Amakuru / POLITIKI
Nyuma yo gusinyana amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ingufu za nucléaire, ubuzima, ubutabera n’ibindi hagati y'igihugu cy'u Burundi n'u Burusiya, hatangiye kuvugwa urugendo rwa Perezida Vladmir Putin rumwerekeza mu Majyepfo y'igihugu cy'u Rwanda muri uyu mwaka wa 2024.

Ni amakuru yatangiye kuvugwa mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Akeza.net, IGIHE n'Ibiro Ntaramakuru by’u Burusiya, TASS, byatangaje ko Perezida Vladimir Putin afite ubutumire bw’ibihugu bitandukanye byamusabye kuzabisura mu 2024 birimo n’u Burundi.

Tariki 27 Nyakanga 2023 ubwo Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yitabiraga inama yahuje Afurika n’u Burusiya yiswe ‘Russia-Africa’, ni bwo yatumiye Perezida Putin kuzasura igihugu cye.

Usibye u Burundi ibindi bihugu byatumiye Perezida Putin ashobora gusura mu 2024 harimo Brésil, Vietnam, Iran, Iraq, Koreya y’Epfo, Mongolia, Thailand, Turikiya n’ibindi.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments