Ku wa Gatatu tariki ya 3 Mutarama 2024, Nibwo Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi uwari umukozi w’Akarere ka Kayonza ushinzwe ubworozi akurikiranyweho kunyereza intanga z’amatungo zari zigenewe gukoreshwa muri gahunda ya Girinka.
Uyu mukozi yatawe muri yombi, akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza imiti n’ibikoresho byari bigenewe kuvura inka zitangwa muri gahunda ya Girinka zimwe bikaziviramo gupfa ndetse no kunyereza intanga zari zigenewe guterwa izi nka.
RIB ivuga ko mu ikorwa ry’ibyaha yagiye yifashisha inyandiko mpimbano aho yakoze urutonde rw’abantu ba baringa rugararagaza ko hari abakiriye imiti ndetse n’ibikoresho byagenewe kuvura amatungo kandi batarabyakiriye.
RIB yibukije abaturarwanda bose ko itazihanganira abakora ibyaha nk’ibi byo kunyereza umutungo, inabasaba kubyirinda kuko bihungabanya ubukungu bw’Igihugu kandi ko uzabifatirwamo wese azahanwa nk’uko amategeko abiteganya nkuko IGIHE kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Kuri ubu uregwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe dosiye ye iri gukorwa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Like This Post?
Related Posts