• Amakuru / MU-RWANDA

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, tariki ya 3 Mutarama 2024, Nibwo umugore w’imyaka 39 y’amavuko wo mu Murenge wa Murama mu Karere ka Kayonza, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, nyuma yo gutema Se mu mutwe akoresheje umuhoro, amuziza ko atamuhaye umunani.

Amakuru avuga ko uyu mugore yafatiwe mu Mudugudu wa Rugazi mu Kagari ka Nyakanazi mu Murenge wa Murama nyuma yo gukorera se ibya mfurambi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Bizimana Claude, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugore ufite abana babiri yabyariye iwabo mu rugo, ngo yakomeje kugira imyitwarire itari myiza ndetse Se w’imyaka 65 atanga iminani ku bandi bana we arawumwima.

Yagize ati “Urebye bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku kuba barumuna be batatu barahawe iminani we Se akawumwima amushinja imyitwarire mibi irimo kunaniranwa n’umugabo we no kubyarira mu rugo abana babiri.’’

Yavuze ko ku wa Gatatu batonganye bikaza kubyara amakimbirane yatumye umwana atema Se.

Yakomeje ati “Rero ejo ngo baratonganye uwo mugore afata umuhoro atema Se mu mutwe. Yakomeretse mu buryo bukomeye ariko twahise tumujyana ku Kigo Nderabuzima cya Karama, uwo mugore tumushyikiriza RIB.”

Gitifu Bizimana yavuze ko uwo mugore bakimufata yavugaga ko Se yaje ashaka kumukubita akirwanaho, ariko ngo bakurikiranye basanga ni umujinya w’uko uwo mubyeyi yahaye abandi bana iminani we akanga kuwumuha kuko ngo amushinja kwitwara nabi.

Yasabye abaturage kwirinda ibyaha, abibutsa ko gutanga umunani ku mubyeyi ari ubushake atari itegeko.

Ati “Abantu bose turabasaba kubana mu mahoro, nibamenye ko gutanga cyangwa guhabwa umunani atari itegeko ni ubushake bw’umubyeyi. Ikindi, abantu nibige kwishakira imitungo yabo be kurindira iy’ababyeyi babo.

Kuri ubu umugore ukurikiranyweho gutema Se afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwinkwavu mu gihe uyu musaza arwariye ku Kigo Nderabuzima cya Karama aho ari kwitabwaho n’abaganga nyuma yo gukomeretswa bikomeye.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments