Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Mutarama 2023, Nibwo mu karere ka Gasabo ku bufatanye n'ubuyobozi bw'umurenge wa Jabana, Inshuti z'Unuryango na BCN, Habaye igikorwa cyo guhuriza hamwe abana bahagarariye abandi hagamijwe kurebera hamwe imbogamizi n'ibibazo byugarije imibereho yabo.
Ni ihuriro ribaye nyuma y’Inama Nkuru y’Igihugu y’abana yabereye mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu Karere Burera, ihuje abana barenga 1500 bahagarariye abandi baturutse mu turere dutandukanye aho byagaragaye ko ryari rikenewe bitewe n'ibitekerezo, ibyifuzo, inama byatangwaga n'impande zombi kugirango ibibazo birimo ihohoterwa rikorerwa abana bibashe gucika burundu.
Umwana uhagarariye abandi mu murenge wa Jabana, Uwonkunda Nelly Denzel yasabye imiryango itandukanye yari aho ko bagerageza bagashakira hamwe igisubizo cy'ibyo bibazo ku buryo abana badafite aho kuba bashakirwa ibigo birera abana ndetse abandi bagasubizwa mu miryango yabo.
Yagize ati' Jyewe na bagenzi banjye dukomeje kubabazwa n'imibereho itoroshye bagenzi bacu babayemo biturutse ku mpamvu zitandukanye zirimo ubukene, ubupfubyi no gutorongera biturutse ku makimbirane y'ababyeyi babo".
Karikumutima Calixte, Umuhuzabikorwa w'ishuti z'umuryango mu murenge wa Jabana aganira na BTN yishimiye Umusaruro Inshuti z'Umuryango ziri gutanga ku buzima bw'umwana, akaba asaba ababyeyi kubegera bagafatanya kurera mu buryo bworoshye.
Agira ati" Twakoze ibishoboka nk'inshti z'umuryango kuva mu midugudu yose igize umurenge wa Jabana ku bufatanye n'ubuyobozi n'abaturage. Mu byukuri twese dukomeje gutya ikibazo cy'abana bayobotse ubuzima bwo ku muhanda nticyakongera kumvikana, Ababyeyi bakomeze kutwegera".
Umuyobozi w' Umuryango Nyarwanda Ushyira Inyungu z’Umwana Imbere mu Bikorwa byawo byose, BCN (Bring Change Now), wateguye iki gikorwa, Mihigo Isaie yatangarije aba bana ndetse n'abari aho ko hari ikizere cyuko mu minsi iri imbere ibibazo byagiye bigarukwaho bizaba byagabanyutse ndetse ku bufatanye n'umuryango Nyarwanda hari aho bitazongera kumvikana.
Agira ati" Dufite ikizere ko mu minsi iri imbere ibibazo nk'ibi byugarije abana bitazongera kumvikana ukundi bitewe n'imbaraga unuryango nyarwanda ku bufatanye n'izindi nzego bazashuiramo. Turasaba buri wese kwita ku mwana wese nk'uwe ndetse hakanagaragazwa ahagaragara ihohoterwa rikorerwa abana".
BCN kandi mu rwego rwo kugira uruhare mu myigire y'abana bagiye gusubira ku ishuri, yahaye ibikoresho by'ishuri bamwe muri aba bana birimo amakayi n'amakaramu.
Inama Nkuru y’Igihugu y’abana yatangiye muri 2004 kuri ubu ikaba yari iteranye ku nshuro ya 16 aho ihuza abana bahagarariye abandi mu turere n’Imirenge yose y’Igihugu.
Muri uyu mwaka yari ifite insanganyamatsiko igira iti 'Ejo Ninjye'.