• Amakuru / MU-RWANDA
Umwaka wa 2023 waranzwe n’inkuru zitandukanye yaba mu miyoborere myiza, ubukungu, ubutabera, siporo, politike harimo ko ituwe n’abaturage benshi, Impinduka ku mwanya wa Guverineri n’ibindi byabaye mu turere tugize Intara y’Iburasirazuba.

Ku ikubitiro muri Gashyantare 2023, imibare mishya yakusanyijwe mu ibarura rusange ry’abaturage ryabaye mu 2022, yagaragaje ko Abanyarwanda bageze kuri 13,246,394, bavuye kuri miliyoni 10,5 babaruwe mu mwaka wa 2012.

Iyi mibare igaragaza ko 48,5% ari abagabo, naho 51,5% ari abagore, igaragaza kandi ko Abanyarwanda 72,1% batuye mu byaro, 27,9% batuye mu mijyi naho, muri aba baturage bose, Intara y’Iburasirazuba niyo ifitemo benshi, 3,563,145 bangana na 26,9%.

Guverineri Gasana yarafunzwe

Ku ya 25 Ukwakira 2023, Perezida Kagame yahagaritse ku mirimo CG (Rtd) Gasana Emmanuel, wari Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranweho birimo gusaba no kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze, nyuma yaho gato yahise anafungwa.

Ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki 14 Ukuboza 2023, mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yahise agira Pudence Rubingisa, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, nyuma y’imyaka ine ari Meya w’Umujyi wa Kigali.

Etoile de l’Est yazamutse mu cyiciro cya mbere

Ikipe ya Etoile de l’Est yo mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Ngoma yazamutse mu cyiciro cya mbere nyuma yo kwegukana igikombe cya Shampiyona y’icyiciro cya 2 cy’umupira w’amagaru mu Rwanda.

Kuzamuka kw’iyi kipe ihuriweho n’uturere tubiri; Ngoma na Kirehe nibyayihiriye kuko kugeza uyu mwaka urangiye iri ku mwanya wa nyuma muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu cyiciro cya mbere mu Rwanda n’amanota 10.

Umubano w’u Rwanda na Tanzania

Itsinda ry’abayobozi baturutse mu Ntara ya Kagera mu Gihugu cya Tanzania bagize uruzinduko rw’iminsi ine mu Ntara y’Iburasirazuba hagamijwe gutsura umubano hagati y’izi Ntara zombi no kwihutisha iterambere ry’abaturage, aho bagiye banasura ibice bitandukanye mu turere tugize iyi Ntara yo mu Rwanda.

Abo bayobozi n’abahagarariye abikorera, bayobowe n’Umuyobozi w’Intara ya Kagera, Fatma Abubakar Mwassa, bageze mu Rwanda tariki 12 Nzeri 2023, binjiriye ku mupaka wa Rusumo uhuza ibihugu by’u Rwanda na Tanzania.

Ikindi, ikipe y’ingabo zo muri Tanzania muri Brigade ya 202 yatwaye igikombe cy’umukino wa gishuti wayihuje n’ikipe ya Division ya 5 ya RDF kuri Penaliti 5-4, hashimirwa n’umubano w’ibihugu byombi mu gukomeza guteza imbere imikoranire myiza yageze no mu basirikare b’ibi bihugu byombi nkuko MuhaziYacu ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Uyu mukino wabaye tariki 25 Ugushyingo 2023, kuri Sitade y’Akarere ka Ngoma mu rwego rwo gukomeza guteza imbere no kubaka ubumwe, imikoranire myiza ndetse n’icyizere.

Ifungurwa ry’umupaka wa Rwempasha

Abanyura ku mupaka wa Rwempasha uhuza u Rwanda na Uganda ahitwa Kizinga bongeye kumwenyura kubera ifungurwa rwawo ryabaye tariki ya 5 Nyakanga 2023, aho bongeye kugenderana n’abaturanyi, abavandimwe n’inshuti zabo.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments