Bamwe mu bakirisitu bari babukereye Hirya no hino mu nsengero bari kwifatanya mu kwizihiza Noheli bafata nk’urwibutso rw’ivuka rya Yesu Kirisitu kuri uyu wa Mbere tariki ya 25 Ukuboza 2023.
Matayo sanvura, Umukirisitu usengera mu idini rya katolika BTN yasanze kuri Kiliziya, Santarali ya Kinyinya, yavuze ko uyu munsi w'ibukirwaho ivuka rya Yezu Christo bawufata nk'ikimenyetso cy'urukundo rw'Imana.
Yagize ati" Biragoye kutajya gusenga kuri uyu munsi twizihizaho ivuka rya Yezu Kirisitu kuko ari umunsi ufatwa nk'ikimenyetso Imana idukunda".
Mukayiranga Jacqueline usengera mu itorero rya ADPR Kibagabaga , Paruwasi Remera,uri mu bizihiwe cyane kuri uyu munsi yatangarije BTN ko iyo binjiye murusengero byu mwihariko ku munsi wa Noheli baba baje kwitura umwana w'Imana Yesu Kristo ibyo yabakoreye.
Agira ati" Ubundi guhora tujya gushyikirana n'Imana mu rudsengero ni umuco ariko kuri uyu munsi wo( Noheli) Tuba twaje kwitura Yesu ibyo yadukoreye kuko ntamuntu wadupfira".
Gusengera hamwe ku ruhande rw'abakiri bato ni ingenzi kuko hari amasomo bahabwa n'abari mu zabakuru nkuko Niyogisubizo Lewis, utuye mu karere ka Gasabo mu Murenge wa Nduba akagari ka Gasanze, wanaboneyeho gukangurira urubyiruko kutijandika mu ngeso mbi yabihamirije umunyamakuru wa BTN.
Avuga ati" Nkatwe abakiri bato ni ingenzi kujya gusengera mu nsengero kuko ariho abakuze duhurira cyane aho usanga iyo tubonaniye mu nzu y'Imana batugira inama zubaka. Ariko nubwo dusenga haracyari bagenzi bacu bakijandika mu bikorwa bibi birimo ubusambanyi, bityo rero bakwiye kubireka bagasenga kuko bahahurira n'ibibazo".
Ubusanzwe mu bihe bya Noheli wasangaga abagize umuryango bateranira hamwe bagasangira ndetse bakungurana ibitekerezo ku byaranze umwaka ushize banategura ugiye gukurikiraho, ariko siko biri kuyindi miryango aho mu ngo zabo ruba rukinga batanu nkuko Urayeneza wo mudugudu wa Binunga akagari ka Murama mu murenge wa Kinyinya yabibwiye Bplus TV dukesha iyi nkuru.
Ati" Bamwe barishimye mu gihe abandi bababaye bitewe n'amikoro make".
Kwidagadura ni ingenzi ariko ntakurengera nkuko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Kinyinya, Havuguziga Charles, yabitangarije umunyamakuru wa BTN ubwo bagiranaga ikiganiro ku murongo wa Telefoni.
Gitifu ati" Abantu ntibagatwarwe n'ibirori by'iminsi mikuru kugeza ubwo bibagiwe ikizabatunga nyuma yaho, niyo mpamvu dukwiye kuzigama ikindi ntitubangamirane ahubwo dushyire imbere cyane umutekano".
Amafoto afitanye isano n'iyi nkuru:
Amafoto: Elias Dushimimana
Like This Post?
Related Posts