Hari abaturage bo mu mudugudu wa Gasharu mu Murenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi bavuga ko batazi amazi amazi yo kunywa kuko kuva babaho bivomera ibishanga n'ibinamba kandi batuye mu mujyi.
Aba baturage bavuga ko batewe impungenge n'aya mazi mabi banywa kuko ashobora kubatera indwara zirenze izo bakuramo dore mu mibyirukire yabo ntayandi mazi banywa uretse ayo muri iyi migezi idafite isuku isesuye.
Ni murugo rw'umwe mu baturage batuye aha hazwi nko ku Gasharu Murenge wa Aho Umunyamakuru wa BTN TV atambutse asaba ku mazi yo kunywa umva uko bamusubije.
Umwe mu baturage batifuje ko imyirondoro n'amazina bye bijya mu itangazamakuru kubwo umutekano we, yatangarije BTN ko barambiwe gukoresha aya mazi mabi.
Yagize ati" Kuva mu bwana bwacu ntayandi mazi tuzi uretse ayoi muri iyi migezi. Twararambiwe ariko tubura igisubizo".
Ikifuzo cy'aba baturage ni uko bahabwa amazi meza nabo bakaruhuka kunywa ibinamba n'ibishanga cyane ko bagiye bizezwa kenshi amazi meza n'ubuyobozi ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.
Umuyobozi wa Wassac mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke Ngamije Alexandre avuga ko hari gahunda yo gusana imiyoroboro abagezaho amazi ku buryo abadafite amazi azabageraho mu gihe gito kitarambiranye.
Agira ati" Turakizi icyo kibazo, abaturage bihangane rwose kuko tugiye gusana imiyoboro y'amazi ku buryo mu gihe gito ntawe uzongera gutaka icyo kibazo".
Gahunda ya Leta nuko muri 2024 abanyarwanda bose bazaba bagerwaho n'amazi meza.
Imigezi magingo aya abaturage bari kuvomaho amazi ni Cyunyu na Cyongoroka.
Ni inkuru ya Akimana Erneste/BTN TV
Like This Post?
Related Posts