Ku wa Gatatu tariki 13 Ukuboza 2023, Nibwo Urukiko Rukuru, urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruherereye mu karere ka Nyanza, rwasubukuye iburanisha ku rubanza rwa Karasira Uzaramba Aimable ukurikiranyweho guhembera amacakubiri mu Banyarwanda.
Umushinjacyaha yasobanuye ndetse atanga ibimenyetso ku birego byo guteza imvururu muri rubanda no gukurura amacakubiri, bikaba ari bimwe mu birego bitandatu aregwa.
Karasira we yakomeje kubwira urukiko ko arwaye kandi ko atazongera gusinya ku nyandikomvugo y’iburanisha ngo kuko nta butabera yumva azahabwa n’urukiko.
Asobanura icyaha cyo gukurura amacakubiri mu Banyarwanda ndetse n’ibimenyetso byaco, umushinjacyaha yabwiye urukiko ko Karasira yakoresheje imvugo zitanya abantu mu kiganiro yakoreye kuri imwe mu mateleviziyo akorera kuri YouTube.
Ku cyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, ubushinjacyaha bwavuze ko nacyo yagikoze mu kiganiro kuri YouTube.
Aho ngo yavuze ko mu gisirikare cy’u Rwanda abakomeye ari ‘Abagande’ (abavuye muri Uganda) kandi ko gahunda ya “Ndi umunyarwanda” ari amayeri yo kubeshya ko mu Rwanda nta moko ariho.
Umushinjacyaha avuga ko ayo magambo agaragaza ubushake mu gukora icyaha kandi ko byatuma rubanda rwanga ubutegetsi Karasira yumvikanisha ko ari ubw’abanyamahanga.
Umushinjacyaha yifashishije video y’ikiganiro Karasira yahaye imwe muri za TV zo kuri YouTube, hano Karasira yasabye ko hakumvwa ikiganiro cyose nkuko BBC ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Mu magambo ye ati: “Ntabwo mbategeka ariko muhembwa imisoro y’abaturage ndi umuturage, mwimbindikiranya.”
Ni amagambo ataguye neza urukiko rwahise rumutegeka ko “biba ubwa mbere n’ubwa nyuma avuga atyo mu rukiko, umucamanza abwira abamunganira ati:
“Muvugane n’umukiliya wanyu, ibyo bintu byo gukomeza gutesha agaciro urukiko ntibizongere kandi ko nibiba ngombwa urukiko ruzafata izindi ngamba.”
Karasira w'imyaka 46 yafunzwe mu 2021 ashinjwa ibyaha birimo Guhakana no guha ishingiro jenoside yakorewe abatutsi.
Biteganyijwe ko iburanisha rizakomeza umwaka utaha, kuwa 22 Mutarama 2024.
Like This Post?
Related Posts