• Amakuru / POLITIKI
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Ukuboza 2023, Nibwo Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yarahije abashinjacyaha bane ba gisirikare abasaba kurangwa n’ikinyabupfura mu kazi kabo no gushyira ingufu mu kwihutisha amadosiye arimo arebana n’ubusugire bw’igihugu agakorerwa ku gihe.

Abashinjacyaha ba gisirikare barahiye ni Lt Col. Jean Bosco Kamirindi, Lt Col. Jean Paul Mubirigi Rwamfizi, Capt Gaspard Ndayambaje, Capt Jacques Kwizera, bashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 13 Nyakanga 2023.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko izi nshingano zikomeye bahawe n’ubuyobozi bukuru bw’igihugu zibasaba kugira ikinyabupfura cyisumbuye ku cy’abandi basirikare.

Yahamije ko mu Ngabo z’u Rwanda ikinyabupfura bagihorana ndetse buzuza neza inshingano zabo, haba imbere mu gihugu no mu butumwa mpuzamahanga Ingabo z’u Rwanda zijyamo nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Ati “Bimwe mu by’ingenzi musabwa, mugomba guhozaho ijisho ryanyu, twese tuzi ko ingabo z’igihugu cyacu zirangwa no gukora inshingano zazo neza, namwe rero muri iryo tsinda ry’abashinjacyaha turabasaba ko byazakomeza kuba inshingano zanyu uko bikwiye.”

“Kuzuza neza inshingano zanyu neza bizabafasha kwimakaza umuco w’ikinyabupfura, bigakwira hose mu bushinjacyaha no mu gisirikare kandi nk’uko tubizi iyo ndangagagaciro idakenewe kuko uri umushinjacayaha ahubwo buri musirikare wese arayigira ahubwo dusaba n’abandi Banyarwanda bose ko bayigira.”

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente kandi nabasabye kwirinda ruswa aho iva ikagera no gukorana n’inzego zose z’umutekano n’izindi nzego z’ubutabera nk’ubushinjacyaha kugira ngo barusheho gukumira ibyaha bihungabanya ubusugire bw’igihugu.

Uyu muhango kandi witabiriwe na Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, Umugaba Mukuru w’Ingabo Lt Gen Mubarakh Muganga n’abandi bayobozi bakuru b’Ingabo z’u Rwanda RDF.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments