Mu gitondo cyo ku wa mbere tariki ya 11 Ukuboza 2023, Nibwo mu kagari ka Kagugu mu murenge wa kinyinya akarere ka Gasabo, umugore yamennye amaziranoki n'inkari ku bantu barimo umucuruzi yashinjaga kumwiba mafaranga 40,000 Frw.
Bamwe mu baturage babonye uwo mugore ateza umutekano muke, babwiye BTN ko yabanje kuza akaka umucuruzi ikinyobwa cya energy akamwizeza ko amuzanira amafaranga nyuma, noneho umucuruzi aza gutungurwa nuko yagarutse avuga ko akwiye kumusubiza amafaranga ibihumbi Mirongo Ine by'amafaranga y'u Rwanda( 40,000 Frw) yamwibye.
Ngo "Yaje nk'iya Gatera" imbere y'umuryango w'inzu aho uyu musore acururiza noneho amubwira ko ari bufungure kandi ari bukore ko naramuka atagabanyije amarere ari bumukubite bituma uwo mugore agenda azana akadobo kuzuye inkari akamena ku bantu ndetse asiga amaziranoki ku nzu z'abaturage ari nako ayasiga ku rugi rw'iyi butike.
Mu gahinda kenshi, aba baturage kandi bavuga ko inkomoko y'uru rugomo yaturutse ku kuba nyiri-nzu acumbitsemo yaramuteguje akamubwira ko natamwishyura azamwirukana ubwo rero nyuma uyu mugore aza kwigira inama yo guhimba ikinyoma cyo kwambika urubwa uyu mucuruzi ko yamwibye kugirango abone aho akura amafaranga yo kwishyura ubukode.
Bati" Uyu mugore yazindukiye kuri uyu mucuruzi amutuka amubwira ko natamusubiza amafaranga ye 40,000 Frw yamwibye ari bumukuremo umwuka noneho undi amubwiye ko amukubita nakomeza kumwanduranyaho nyamugore yahise ajya kuzana inkari azimena ku bantu ndetse anasiga amaziranoki ku rugi rwa butike".
Bakomeza bati" Si ubwambere abikora kuko iyo yabuze amafaranga yo kwishyura ubukode ahita ajya guhimbira abantu ikinyoma ko ari abajura".
Aba baturage bifuza ko ubuyobozi bukwiye guhana bwihanukiriye uyu mugore w'umunyangeso mbi dore ko agenda yigamba ko abayobozi barimo polisi bamunaniwe.
Umunyamakuru yavuye ahabereye uru rugomo, uyu mugore yamaze gutabwa muri yombi n'inzego z'umutekano.
Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:
Ni inkuru ya Remy Ngabonziza/BTN TV