Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 11 Ukuboza 2023, Nibwo mu Mudugudu wa Nzagwa, Akagari ka Kintambwe, Umurenge wa Rweru akarere ka Bugesera habereye impanuka y'imodoka yari itwawe na Padiri wa Paruwasi ya Nkanga, Gakuba Célestin yagonze abantu batatu, babiri bakitaba Imana undi umwe agakomereka bikomeye.
Ni impanuka y'imodoka ya Jeep Toyota Hilux RAE001I, yabereye mu muhanda w’igitaka uva mu isantere ya Batima werekeza ku kiyaga cya Rweru aho ababibonye bavuga ko abo bantu batatu bagendaga n’amaguru bagonzwe n’imodoka ya padiri wabaturutse inyuma akabagonga yari ku muvuduko ukabije nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko impanuka yatewe n’umuvuduko ukabije kuko yananiwe gukata ikorosi ikagonga abanyamaguru.
Ati “Hari saa moya z’igitondo, Padiri yihutaga ajya gusoma misa, akata ikorosi riramunanira agonga abagendaga n’amaguru, babiri bahita bapfa.”
SP Hamdun Twizeyimana avuga ko na Padiri yakomeretse intoki byoroheje ariko ngo akigezwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata ngo byaje kugaragara ko yabyimbye umutwe, ajyanwa kwa muganga.
Abitabye Imana ni Mukandekezi Grace w’imyaka 63 y’amavuko na Ndanyuzwe Umukundwa Happy w’imyaka ibiri (2), naho nyina witwa Uwimana Beatrice w’imyaka 33 akaba ari we wakomereka bikomeye.
Imibiri yabo yajyanywe ku bitaro bya Nyamata kugira ngo ikorerwe isuzumwa ndetse n’uwakomeretse bikomeye akaba ari ho yagiye kuvurirwa.