• Amakuru / MU-RWANDA
Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 11 Ukuboza 2023, Nibwo mu Mudugudu wa Muko Akagari ka Ntendezi Umurenge wa Ruhambuga  mu karere ka Nyamasheke, Ikirombe gicukurwamo amabuye yo kubaka cyagwiriye abantu babibiri bahasiga ubuzima.

Amakuru BTN ikesha Igihe, avuga ko umuturage urinda iki kirombe witwa Nsabimana Elysée, yavuze ko abagwiriwe nacyo ari Sylvère Gahunda na Emmanuel bahimba Rwegura.

Yavuze ko bahageze batangira gucukura amabuye, abasigamo agiye ku muhanda mu isantere ya Mwaga, agarutse asanga kimaze kubagwira ahamagara abandi baturage bamufasha kubavanamo.

Agira ati “Gahunda yahise apfa ariko Rwegura Emmanuel we yapfuye ageze kwa muganga.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, mu kiganiro yagiranye na BTN ku murongo wa Telefoni yahamije ko aya makuru ari impamo anaboneraho kwihanganisha ababuriye ababo muri iyi mpanuka.

Meya Mupenzi yanavuze ko abantu bapfuye bagwiriwe n'iki kirombe nyuma yuko cyari cyahagaritswe.

Yagize ati" Nibyo koko ba nyakwigendera bapfuye, Twamenye ko abo baturage umwe yahise yitaba Imana undi yaje kwitaba Imana ageze ku ivuriro. Nyiri ikirombe yamaze gufatwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ari gukorwaho iperereza kugira ngo hamenyekanye uruhare yaba abifitemo”

Imirambo ya ba nyakwigendera yoherejwe ku bitaro bya Bushenge gukorerwa isuzuma mbere y’uko ishyingurwa.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments