Dr Gamariel Mbonimana uherutse kwegura ku mwanya w'ubudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda kubera ubusinzi, agiye gutangiza amarushanwa mu mashuri makuru na za kaminuza, agamije gukangurira urubyiruko kubaho ubuzima buzira ibisindisha n’ibindi bituma rudakora imirimo rushinzwe uko bikwiye.
Biteganyijwe ko uyu mushinga w’amarushanwa uzazenguruka muri kaminuza n’amashuri makuru yose yo mu Rwanda, ugiye gutangizwa nyuma y’iminsi mike Dr Mbonimana amuritse igitabo yise ‘Imbaraga z’Ubushishozi’, kigamije kurwanya ibiyobyabwenge ashingiye ku mateka yanyuzemo.
Dr Mbonimana usanzwe ari n’Umuyobozi mukuru w’Umuryango ugamije kwimakaza ubuzima bufite intego, Sober Club, avuga ko umwihariko w’aya marushanwa yiswe ‘Academic Sober Prize’ ari uburyo bwo guhangana n’ikibazo cy’ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Mu itangazo Sober Club yashyize hanze, ivuga ko muri abo abagera kuri 28.5% ari urubyiruko runywa inzoga ndetse abagera kuri 4.4% bakijandika mu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nk’urumogi n’ibindi.
Uyu muryango ukomeza ugira uti “Nyuma yo kumva ibyo bibazo byose na za kaminuza ziri guhura na byo mu kwimakaza ubuzima bwiza, Sober Club yiyemeje gutanga umusanzu mu guharanira impinduka nzira zikagerwaho no mu buryo burambye.”
Ibaruwa uyu muryango wandikiye za kaminuza n’amashuri makuru, igaragaza ko ayo marushanwa azatangizwa ku mugaragaro muri Mutarama mu 2024, aho kugeza muri Gicurasi uwo mwaka azaba ari kubera ku rwego rwa kaminuza.
Kuva muri Kamena kugeza muri Nzeri 2024 izo kaminuza zizaba ziri gutanga umubare w’abatsinze kuri Sober Club, hanyuma mu Ukwakira uwo mwaka habeho gutoranya abahize abandi ku rwego rw’igihugu ari na bo bazahatanira igihembo nyamukuru mu Ugushyingo 2024 mu birori bizabera i Kigali.
Buri kaminuza izaba ihagarariwe n’abanyeshuri batanu, aho bazajya mu kizamini cy’ibazwa, uzahiga abandi agahembwa miliyoni 1Frw, ndetse uwatsinze wese haba ku rwego rwa kaminuza ndetse no ku rw’igihugu bose bazahabwa ibihembo bitandukanye nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.
Kugirango umunyeshuri yemererwe kujya muri aya marushanwa agomba kuba afite impapuro zimwemerera kwiga muri kaminuza ahagarariye ndetse afite umushinga ufite aho uhuriye no guteza imbere ubuzima buzira ibisindisha bunateza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Mu gutoranya imishinga myiza, abarimu n’abayobozi ba za kaminuza bagirwa inama yo kwifashisha igitabo ‘Imbaraga z’Ubushishozi’ cya Dr Mbonimana kugira ngo bazabashe kuzuza ibisabwa no gufasha abanyeshuri kwitegura ibazwa.
Kuva amaze kwegura mu Nteko Ishinga Amategeko nk’Umudepite, Dr Mbonimana yahise ava ku nzoga, ndetse yemeza ko azakora ibishoboka byose ubuhamya bwe bukabera urugero abandi bakibaswe nazo.
Dr Mbonimana avuga ko yatangiye kunywa inzoga bwa mbere afite imyaka 26. Yinjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu 2018, amaze imyaka 12 anywa inzoga.
Yavuze ko nyuma yo guhinduka agahagarika kunywa inzoga, agiye gukomerezaho ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge akoresheje ubuhamya bwe ndetse n’ubw’abandi bazifuza gufatanya na we urwo rugendo.