Kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Ukuboza 2023, Nibwo Igisirikare cy’u Rwanda cyakiriye ku mugaragaro abasirikare bashya mu Ngabo z’u Rwanda (RDF), basoje imyitozo y’amezi arindwi yaberaga mu kigo cy’imyitozo cya Gisirikare cya Nasho mu Karere ka Kirehe.
Aba basore n’inkumi binjiwe mu Ngabo z’u Rwanda
, basabwa kuzakoresha ubumenyi bavanye muri iyi myitozo buzuza inshingano bahawe.
Uyu muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda (RDF), Lt Gen Mubarakh MUGANGA, mu izina rya Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.
Mw’ijambo rye, Lt Gen Mubarakh Muganga yahaye ikaze anashimira aba basore n’inkumi binjiye mu Ngabo z’u Rwanda, abasaba gukoresha ubumenyi bungutse mu kurengera ubusugire bw’Igihugu nkuko KigaliToday ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Yagize ati “Mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda na RDF muri rusange, ndabashimira iyi ntambwe ikomeye mugezeho. Ubumenyi mwungutse hano buzabafasha gukora neza no kuzuza inshingano za RDF kandi bizanabafasha gukomeza ikinyabufura n’umurava byanyu. Turabashimira kuba mwarahisemo kwinjira muri RDF mugamije kurengera Igihugu cyanyu."
Amafoto: IGIHE
Like This Post?
Related Posts