• Amakuru / POLITIKI
Ku wa Gatanu, tariki ya 08 Ukuboza 2023, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Achim Steiner, Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere, UNDP.

Ni ibiganiro byabaye nyuma y’itangwa ry’ibihembo ku bahize abandi mu marushanwa ya Hanga Pitchfest 2023, yabaga ku nshuro ya Gatatu, byari bifite intego zigamije iterambere rirambye ndetse n’ubufatanye bugamije kwimakaza iterambere ry’u Rwanda.
 
Perezida Kagame yahuye na Achim Steiner ari kumwe na Gomera Maxwell uhagarariye UNDP mu Rwanda ndetse na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

Aya makuru yamenyekanye, ubwo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byanyuzaga ubutumwa ku mbuga nkoranyambaga , bugira buti “Ibiganiro byabo byibanze ku kwagura ibikorwa by’ubufatanye bw’u Rwanda n’imiryango ishamikiye kuri Loni.”

UNDP ni umufatanyabikorwa w’u Rwanda mu kurwanya ubukene, aho ifasha abantu mu kwihangira imirimo ibyara inyungu, ibikorwa byo kubungabunga ikirere binyuze mu kubaka amazu adahumanya ikirere, gufasha abantu kugera k’ubutabera, kwimakaza demokarasi n’imiyoborere myiza n’ibindi.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments