• Amakuru / POLITIKI
Abaturage batuye mu gihugu cya Tanzania bakomeje kwibaza ku irengero rya Visi Perezida w’iki gihugu, Philip Mpango umaze ukwezi kurenga atagaragara mu ruhame.

Izi mpungenge z’Abanya-Tanzania zatangiye kumvikana mu bitangazamakuru ku wa Gatatu tariki 6 Ukuboza mu 2023, ubwo Visi Perezida Philip Mpango byari Biteganyijwe ko yagombaga kwitabira inama i Arusha ariko bikaza kurangira hoherejwe umuhagararira.

BBC dukesha iyi nkuru, Ivuga ko uyu mugabo ashobora kuba arwaye nubwo Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa yatesheje agaciro aya makuru, akavuga ko Visi Perezida amaze iminsi ari hanze y’Igihugu.

Visi Perezida Mpango aheruka kugaragara mu ruhame ku wa 31 Ukwakira mu 2023 ubwo yari yahagarariye Perezida Samia Suluhu Hassan mu nama y’Umuryango SADC yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments