• Amakuru / MU-RWANDA
Hari abaturage batuye mu Mujyi wa Kigali, banenga abantu biganjemo urubyiruko bagifite imyumvire yo gutegereza akazi kajyanye n'ibyo bize bakanga gukora akazi akari ko kose gashobora kubyara amafaranga bafasha guhangana n'ibibazo runaka.

Bamwe mu baganiriye na Bplus TV dukesha iyi nkuru, bavuga ko hari ababa bitezweho kuzamura imiryango yabo bavukamo ariko nyuma bikaza kurangira bahombeye aba babyayi kubera kudatinyuka imirimo nkuko bisobanurwa na Tuyishime Vestine utuye mu murenge wa Bumbogo akarere ka Gasabo.

Yagize ati" Birababaje kuba umwana bamutangira amafaranga yo kwiga ariko nyuma ugasanga umusaruro bari bamwitezeho ubvuze kubera kudatinyuka ngo akore akazi ako ari ko kose kuko abategereje akajyanye n'ibyo yize".

Nsekanabo Savelin uvuka mu karere ka Kamonyi ariko utuye mu mujyi wa Kigali, avuga ko kubera ko abarangije kwiga bose badahabwa akazi cyane ko abagatanga ari bo bake ugereranije n'abagakeneye, urubyiruko rurangije amasomo rwagakwiye guhigira no mu bindi.

Agira ati" Mu byukuri niba warize ibijyanye n'icungamutungo, ukwiye gushakishiriza n'ahandi kubera ko nutegereza ngo uzabona akazi gafitanye isano n'ibyo wize ntyibizakunda kuko n'abagatanga ni bake ugereranije n'abagashaka".

Umunyamakuru wa BTN yagiranye ikiganiro na Nsengumuremyi Jean Damour, umuhanzi wamamaye ku izina rya UDI muri muzika, nk'umwe mu barangije kwiga ariko akaza kwihangira imirimo nyuma yo kwiga umwuga wo gutunganya no guca inzara kugeza ubu akaba akorera mu mujyi rwagati  mu nyubako ya City Tower.

Uyu musore yatangarije BTN ko nyuma yo kwiga agategereza akazi, yigiriye inama yo kwiga imyuga irimo umwuga wo guca no gutunganya inzara kugirango abashe guhangana n'imibereho mibi ikunda kugariza abadafite amafaranga. Yaboneyeho kugira inama bagenzi kumugana akabigisha kuko byabateza imbere dore ko nawe bimutunze kandi bitunze n'abamukorera.

 Ati" Ntakubeshye ntiwapfa guhita ubona akazi ukirangiza kwiga, ari nayo mpamvu nahise njya kwiga imyuga. Nagira buri wese inama yo gutekereza ku hazaza bakaza tukabigisha kuko bifasha umuntu kwibeshaho no kwiteza imbere".

Ibivugwa n'aba baturage byagarutsweho n'Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, URUJENI Martine, aho mu kiganiro yagiranye na BTN, ku murongo wa telefoni, yakanguriye abatungwa agatoki guhaguruka bagatinyuka bagashaka icyababeshaho bahereye ku kazi akariko kose.

Visi Meya URUJENI Martine usaba urubyiruko gukura amaboko mu mifuka

Yavuze ati" Birababaje kuba hari abarangiza kwiga bagategereza ko babahamagarira akazi k'ibyo bize kandi mu byukuri aba ari ukwibeshya no gupfusha ubusa igihe. Nagira inama buri wese gukanguka agakura amaboko mu mifuka agakora akazi ako ari ko kose kuko imirimo irahari kandi yafasha buri wese kwiteza imbere. Nk'ubuhinzi,..

Hari abahanga mu by'ubukungu bahamya ko abatungwa agatoki baramutse bumviye izi mpanuro bakazikurikiza ubukene n'izindi ngeso mbi zikururwa n'ibishuko byagabanyuka.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments