Impungenge ni zose ku bafungirwa mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Gikondo ahantu by'igihe gito 'Transit Center' i Gikondo ahazwi nko kwa Kabuga bitewe uko abahajyanwa bafatwa mu buryo bubabaje.
Bamwe mu baturage bahajyanwe kuhagororerwa ariko nyuma bagataha, bavuga ko imibereho y'abariyo iteye inkeke kubera ukuntu bafatwa nkaho atari abantu uboshye inyamswa kandi abwo zigira uburenganzira.
bamwe mu baturage barimo aabahafungiwe baganiriye na BTN, bavuze ko abahajyanwe badashobora kugaruka ari bazima kandi baraba barajyanywe kuhagororerwa kugirango bahinduke bazasubire mu miryango batakirangwa n'imyitwarire mibi bari bafite.
Umwe mu baturage wahafungiwe utemeye ko amazina n'imyirondoro bye bijya mu itangazamakuru kubwo umutekano we, Yahamirije BTN ko iyo uriyo hari uburenganzira wamburwa burimo kutajya ku bwiherero aho usanga hari abinyarira mu myenda, kwimwa amazi, gukubitwa,..
Yagize ati" Hari igihe umuntu atakamba asaba ko yajyanywa ku bwiherero bikarangira yinereye cyangwa yinyariye ndetse yanakwaka amazi yo kunywa bakayakwima ahubwo bakaguhata ikiboko".
Aba baturage kandi bavuze ko hari n'abavanwayo noneho bagera mu miryango yabo bagahita abapfa cyangwa bakagira ubumuga bitewe n'inkoni bakubitwa.
Kuri iki kibazo kivugwa 'aba baturage, BTN yagerageje kubaza ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali iki kibazo niba bakizi n'icyo buteganya kugikoraho ariko ntibyayikundira kuva ubwo umunyamakuru yatangiraga gutunganya iyi nkuru kugeza ubwo ayirangije kuko inshuro zose yagerageje guhamagara abayobozi ntawigeze afata telefone ndetse n'ubutumwa yabandikiye ntawigeze abusubiza.
Igihe Ubuyobozi bw'Umujyi wa kigali buzaba bwagize icyo bugitangaza ho cyangwa Polisi, BTN izabibagezaho mu nkuru zikurikira.
Iki kigo cya Transit Center, si ubwambere gitungwa agatoki ko hangirizwamo abahafungirwa kandi cyagakwiye kubagorora.
Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:
Ni inkuru ya NDAHIRO Valens Pappy
Like This Post?
Related Posts