Hari abaturage barara irondo mu kagari ka Kamatitra mu murenge wa Gihundwe akarere ka Rusizi, bavuga ko bambuwe n'ubuyobozi bw'akagari amafaranga y'amezi atatu bacungiraga umutekano.
Bamwe muri aba baturage bacunga umutekano batifuje ko imyirondoro, amazina n'amasura byabo bijya mu itangazamakuru kubwo umutekano wabo, babwiye BTN imibereho yabo itameze neza yasubiye inyuma nyuma yuko birengagijwe mu gihe kingana n'amazi atatu kuko mu ngo zabo ntawe ugipfa kubona icyo ashyira munda kubera kudakora ku ifaranga kandi bakora umunsi n'ijoro.
Umwe yagize ati" Mu ngo zacu ntakitwa ibirwa kihaheruka kndi byitwa ko dukorera Leta".
Undi nawe yavuze ko hari abatangiye gucika intege bitewe nuko ubuyobozi bw'akagari butabakemurira ikibazo cyabe ngo bishyurwe ikirarane baberewemo kandi mu kazi kabo bashyiramo imbaraga ku buryo ntakibazo gishobora kuba.
Agira ati" Bamwe muri twe batangiye gucika intege kubera kutwambura kandi dukora ibishoboka ngo akazi kacu katazamo ibizinga".
Ubwo BTN yabazaga iki kibazo ubuyobozi bw'aka kagari ka Kamatita bivugwa ko kambuye abanyerondo, Umunyambanga Nshingwabikorwa wako, Boniface Ndagijimana yavuze ko abaturage bose bahembwe ntanumwe babereyemo umwenda.
Ati" Ntanumwe tubereyemo umwenda kuko barishyuwe".
Nubwo uyu munyamabanga Nshingwabikorwa avuga ibi, bihabanye n'ibyo abaturage bavuga dore ko banatangaza ko iyo bamugejejeho ikibazo cyabo abuka nabi akabasubiza inyuma shishi itabona.
Icyifuzo cyabo ni uko barenganurwa bakishyurwa amafaranga yabo yose baberewemo y'amezi atatu ariyo( Ukwezi kwa Kamena, Nyakanga na Kanama) uyu mwaka wa 2023.
Amashusho afitanye isano n'iyi nkuru:
Ni inkuru ya AKIMANA Erneste/ BTN TV
Like This Post?
Related Posts