• Amakuru / MU-RWANDA
Abaturage bo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Bumbogo akagari ka Ngara, baratabariza umuturage utorohewe n'ubuzima witwa Kuradusenge Anakireti nyuma yuko arwaye agaheri mu kanywa kakamuviramo ikibyimba cyafashe ku itama.

Uyu mugabo uvukira mu karere ka Karongi ariko aka kanya ubarizwa mu Mujyi wa Kigali, mu kiganiro yagiranye na Bplus Tv yagarutse ku mimerere nuko abayeho aho yavuze ko ubu burwayi amaranye imyaka igera kuri 15 bwatangiye ubwo yagiraga agaheri mu kanwa noneho nyuma kakagenda kabyimba kugeza ubwo kamuviriyemo ikibyimba cyahinduye ingano y'itama.

Yakomeje avuga ko bitewe nuko arwaye, ntamurimo yapfa gukora kubera uburibwe iki kibyimba kimuteza dore ko iyo yunamye agorwa cyane no kwegura umutwe gusa akabaho kubera Imana ikoresha abagiraneza.

Yagize ati" Ubu burwayi mbumaranye imyaka 15 kuko bwatangiye ari agaheri kaje mu kanwa nyuma gahinduka . Ntakarimo na kamwe nakora ngo mbone amafaranga uretse kugirirwa neza n'abagiraneza Imana iba yakoresheje".

Imibereho ya Anacklet, yazamuye amarangamutima y'abatari bake barimo Akayezu Vestine utuye muri aka kagari ka Ngara, umudugudu wa Waruraza watangariza Bplus Tv ko buri saha bamusengera kandi ko abagiraneza bakwiye kumufasha.

Agira ati" Uyu mugabo abayeho nabi pe! Duhora tumusengera kugirango abagiraneza bamube hafi".

Tuyishime Vestine, nawe ni umuturage ukunda kubona Kuradusenge, avuga ko uburwayi bwe bukwiye gufatiranywa hakiri kare.

Ati" Ubu burwayi nibudafatiranwa hakiri kare buzamuviramo gupfa kandi bitagakwiye kuko hakiri kare".

Ku bijyanye n'iki kibazo, BTN yagerageje kubaza ubuyobozi bw'umurenge wa Bumbogo niba bukizi, ntibyayikundira bitewe nuko Umunyambanga Nshingwabikorwa w'uyu murenge yari ari muzindi nshigano ariko Umunyambanga nshingwabikorwa w'akagari ka Ngara, RUGIGANA PACIFIQUE avuga ko akagari kakizi kandi ko batangiye kumukorera ubuvugizi kuko bamuhaye urupapuro azajyana kwa muganga rugaragaza ko afite ikibazo kandi ko atishoboye.

Ati" Ikibazo cye turakizi kuko yakitugejejeho uyu mwaka mu kwezi kwa Kenda( Nzeri) noneho tumuha urupapuro azajyana kwamuganga rugaragaza ko atishoboye".

Kuradusenge Anaclet arasaba abagiraneza kumufasha bifashije iyi numero ya MTN akoresha iri muri Mobile Money( 0781616731) ibaruye kuri Kuradusenge Anaclet

Igihe ikibazo cye kizaba cyashakiwe igisubizo tuzabibagezaho mu makuru yacu ataha.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments