• Amakuru / MU-RWANDA
Abaturage batuye muri santeri y’ubucuruzi yo mu Nyanga iherereye mu kagari ka Ntaruka mu murenge wa Kinoni akarere ka Burera, bavuga ko babangamiwe n'umwanda nyuma yo gufunga ubwiherero rusange.

Mu kiganiro umwe muri aba baturage yagiranye na Bplus Tv ariko utarifuje ko imyirondoro n'amazina bye bijya mu itangazamakuru, yavuze ko ifungwa ry'ubu bwiherero ryateje umwanda aho batuye bitewe nuko hari ababura aho biherera bakikinga ku mpande z'inzira, hafi y'amazu atuwe no mu myaka y'abaturage.

Yagize ati" Mbere ubu bwiherero bugihari ntamwanda wahabaga none ubu impumuro mbi isigaye idusanga aho dutuye ndetse n'umwanda warushijeho kwiyongera kuko hari ababura aho bihagarika cyangwa bituma noneho bakaboneza ku nzira no ku mazu y'abaturage".

Icyifuzo cy’aba baturage ni uko ubwo bwiherero rusange bwafungurwa bukongera gukoreshwa kuko byagabanya umwanda dore ko ushobora no kubateza indwara zitandukanye.

Kuri iki kibazo, ubuyobozi bw'aka kagari ka Ntaruka bwatangarije Bplus Tv dukesha iyi nkuru ko impavu ubu bwiherero bwafunzwe ari uko bwari bwarangiritse gusa hakaba hagitegerejwe ko bwasanwa kugirango bwongere gukoreshwa nk’ibisanzwe nkuko umunyamabanga nshingwabikorwa waho Nemeye Eliya abitangaza.

Agira ati" Nibyo iki kibazo koko cy'ubu bwiherero bwafunzwe turakizi ariko turacyategereje ko busanzwa kugirango bwongere gukoreshwa nk'ibisanzwe".

Gusa ariko ku rundi ruhande, amakuru atangwa n'aba baturage ni uko impamvu nyamukuru yatumye ubu bwiherero rusange bufungwa ari uko rwiyemezamirimo wabwubatse yari yarabwubatse mu buryo bugezweho kandi abaturage bahatuye batabumenyereye ndetse batazi nuko bukoreshwa maze bituma babwangiza butamaze kabiri.

Amafoto agaraza ubu bwiherero bwafunzwe bigateza umwanda


Ni inkuru ya Louis Patric Muhirwa/Bplus Tv
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments