Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 01 Ukuboza 2023, Nibwo Arestovich wahoze ari icyegera cya Zelensky yatangaje ko abasirikare ba Ukraine bagera ku bihumbi 300 bamaze gupfira mu ntambara bahanganyemo n'igihugu cy'u Burusiya.
Yabitangaje ubwo yagarukaga ku magambo aherutse kuvugwa n’Umudepite wo muri Ukraine David Arakhamia wavuze ko ibiganiro by’i Istanbul hagati y’u Burusiya na Kiev byakerejwe na Boris Johnson wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, wavuze ko Ukraine igomba kurwana aho kumvikana n’u Burusiya.
Uyu mugabo yagize ati “Nari mu itsinda ryagiye mu biganiro i Istanbul, ariko ntabwo nzi uko byagenze kugira ngo tubitegeshe agaciro.”
Yavuze ko ingingo zaganiriwemo zari nziza, aho Ukraine yari yemeye ko nta ruhande na rumwe igomba kubogamiraho kandi ko kujya muri NATO ari ukurenga umurongo utukura mu maso y’u Burusiya.
Asobanura ko kuba igihugu cye cyarananiwe kujya mu biganiro, byaganishije ku mpfu nyinshi no mu gihe kujya muri NATO bikiri ihurizo.
Ati “NATO iri he? Iratwemera? Ese izatwemera?... Hanyuma, abasirikare barenga ibihumbi 200 cyangwa se abarenga ibihumbi 300 bari kuba ari bazima.”
Aya magambo aje nyuma y’aho Minisitiri w’Ingabo w’u Burusiya, Sergey Shoigu atangaje ko abasirikare ba Ukraine barenga ibihumbi 125 bishwe mu gihe ibikoresho birenga ibihumbi 16 byo byashwanyujwe n’Ingabo z’u Burusiya kuva Ukraine yatangaza ko itangije ibitero byo kwisubiza ibice byayo muri Kamena umwaka ushize
Like This Post?
Related Posts