Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame uri i Dubai yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak n’abandi barimo Perezida wa Togo, Faure Gnassingbé bahuriye mu Nama ya COP28 yiga ku ngamba zikwiriye mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Village Urugwiro, Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, byatangaje ko Perezida Paul Kagame yaganiriye n’abayobozi batandukanye ku ngingo zinyuranye barimo Rishi Sunak, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
Nyakubahwa Paul KAGAME kandi yanabonanye na Perezida wa Togo, Togo Faure Gnassingbé; Perezida w’Inzibacyuho wa Gabon, Gen Brice Oligui Nguema na Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Charles Michel.
Charles Michel ni umwe banyapolitiki bamaze igihe bafitanye umubano n’u Rwanda kuva na mbere akiri Minisitiri w’Intebe w’u Bubiligi. Aheruka mu Rwanda mu 2021, aho icyo gihe yaganiriye n’Umukuru w’Igihugu ku ngamba zo gukumira icyorezo cya Covid-19.
Aba bayobozi bose basanzwe bafitanye umubano n’u Rwanda kuko nka Minisitiri w’u Bwongereza, Rishi Sunak, yaherukaga kuganira na Perezida Kagame mu kwezi gushize ku ngingo ijyanye n’abimukira.
Hari nyuma y’uko Urukiko rw’Ikirenga mu Bwongereza rutesheje agaciro gahunda y’iki gihugu yo kohereza abimukira mu Rwanda. u kiganiro Rishi yagiranye na Perezida Kagame kuri telefoni, bemeranyije “umuhate mu gutuma ubufatanye bwacu ku bimukira butanga umusaruro”.
Icyo gihe Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yagize ati “ Nubwo tutanyuzwe n’umwanzuro, tuzakora ibikenewe mu guhagarika amato.”
Ku rundi ruhande, Perezida Kagame na mugenzi we wa Togo, basanzwe bafitanye umubano ukomeye, ndetse bombi baragenderana mu bihe binyuranye.
Muri Gashyantare 2020, Gnassingbé yatorewe kuyobora Togo muri manda ya kane. Icyo gihe yagize amajwi 72%.
Mu mpera z’uwo mwaka, Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Abakozi ba Leta muri Togo, Gilbert Bawara, wamugejejeho ubutumwa bwa mugenzi we Faure Gnassingbé.
Perezida Gnassingbé ntiyahwemye gutangaza ko afata Perezida Kagame nk’icyitegererezo kuri we mu bakuru b’ibihugu ashingiye ku iterambere amaze kugeza ku Rwanda.
Yakunze kuvuga ko amukundira imitekerereze ye yo ku rwego rwo hejuru ishingiye ku kuba abanyafurika bakwiye kwikemurira ibibazo ubwabo aho gutegera amaboko amahanga.
Hagati aho, Gen Brice Oligui Nguema uyobora Gabon muri iki gihe nawe wahuye na Perezida Kagame, aheruka i Kigali tariki 16 Ukwakira 2023.
Icyo gihe bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku nzira y’inzibacyuho muri Gabon, umutekano ku mugabane wa Afurika no mu bihugu bigize Umuryango w’Ubukungu byo muri Afurika yo Hagati (ECCAS) ndetse no kurebera hamwe uburyo u Rwanda na Gabon byagirana ubufatanye mu nzego zitandukanye nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.
U Rwanda na Gabon bifitanye imikoranire n’ubuhahirane binyuze mu bwikorezi bwo mu kirere kuko Sosiyete Nyarwanda ya RwandAir ikorera ingendo i Libreville mu Murwa Mukuru wa Gabon.
Ibihugu byombi byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu 1976, aza kuvugururwa mu 2010.
Like This Post?
Related Posts