Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ugushyingo 2023, Nibwo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame uri i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), yitabiriye Inama y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’Ibihe (COP28) izwi nk’inama y’abanyamuryango.
Ni amakuru yabanjye gutangazwa n'Ibiro by’Umukuru w’Igihugu Village Urugwiro aho byavuze ko Perezida Kagame yitabiriye ibirori byabereyemo Gahunda y’Amasoko Arambye yiswe Sustainable Markets Initiative (SMI) byateguwe n’umwami Charles III w’u Bwongereza afatanyije na Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Abarabu Sheikh Mohammed bin Zayed Al Nahyan.
Sustainable Markets Initiative ni gahunda yatangiye mu mwaka wa 2020 itangijwe n’Umwami Charles III ubwo yari akiri Igikomangoma cya Wales, ihuriza hamwe ibigo mpuzamahanga by’abikorera, inganda ndetse n’ibigo by’imari na za Guverinoma mu rwego rwo guhanga uburyo bw’imikorere butangiza ibidukikije mu rwego rwo guharanira ejo hazaza heza h’umubumbe w’Isi nkuko ImvahoNshya ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Inama ya COP28, ni iya 28 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku mihindagurikire y’ibihe. Yatangiye kuri uyu wa 30 Ugushyingo, ikazasozwa tariki 12 Ukuboza 2023 i Dubai muri Leta Zunze ubumwe z’Abarabu, UAE.
Like This Post?
Related Posts