• Amakuru / POLITIKI
Ubwo Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yafunguraga inteko rusange y’Abadepite bagize Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba, yavuze ko ibihugu by’aka Karere bikwiye gukorana kugira ngo imibereho y’abagatuye irusheho kuba myiza.

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente wari uhagarariye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame mu gutangiza iyi nteko, yakomeje avuga abatuye uyu muryango bategereje byinshi ku bawuyobora kugira ngo kuba ibihugu byarawihurijemo bibagirire akamaro, bitume imibereho yabo irushaho kuba myiza igihe umutungo wawo ukoreshejwe mu nyungu z’abahatuye.

Dr. Ngirente kandi yashimye ko mu myaka 18 ishize hatangijwe za gasutamo zihuriweho n’ibihugu bigize uyu muryango hari umusaruro wabonetse watumye ubucuruzi mu bihugu biwugize buzamuka buva kuri miliyari $5.8 mu mwaka wa 2013 bugera kuri miliyari $10.9 mu mwaka wa 2022 nkuko Taarifa ibitangaza dukesha iyi nkuru.

Abagize EALA bari mu Rwanda kuva taliki 23, Ugushyingo kuzageza taliki 07, Ukuboza, 2023.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments