Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Ugushyingo 2023, Nibwo Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko muri uku kwezi k’Ugushyingo Ukraine yapfushije abasirikare bagera ku 13700 mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya.
Minisitiri w’Ingabo w’u Burusiya, Sergey Shoigu, yatangaje ko uretse abasirikare, Ukraine yanatakaje ibifaru bigera ku 1800 n’izindi ntwaro zikomeye.
Uhereye igihe intambara yatangiriye, u Burusiya buvuga ko bumaze kwica abasirikare basaga 90 000 ba Ukraine no gushwanyaguza imbunda z’intwaro z’icyo gihugu nyinshi.
Valery Zaluzhny, umwe mu basirikare bakuru ba Ukraine na we aherutse gutangaza ko intambara isa n’iyananiranye ndetse ko bigoye ngo Ukraine izasubize inyuma ingabo z’u Burusiya zimaze kwigarurira kimwe cya gatanu cy’ubutaka bwahoze ari ubwa Ukraine.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze igihe zishyigikiye Ukraine zinayishyikiriza intwaro, ziherutse gutangaza ko amafaranga ari kuyishirana, bisobanuye ko isaha n’isaha ubwo bufasha bwahagarikwa.
Like This Post?
Related Posts